00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka yimbitse y’Aba-Mafia bicaga bagakiza muri Amerika

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 25 January 2022 saa 06:19
Yasuwe :

Mafia ni ijambo rikomoka mu Butaliyani mu gace ka Sicily, rikaba risobanura “udatinya”. Iri zina ryakoreshwaga n’imiryango y’abagizi ba nabi ruharwa yakoreraga mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Mu mpera z’ikinyejana cya 19, nibwo Abataliyani benshi batangiye kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri abo hari harimo n’abari bagize imiryango ya Mafia bahunganga ubutabera bwo mu Butaliyani.

Aba-Mafia bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye ari umuryango w’abagizi ba nabi ugizwe n’Abanyamerika bakomoka mu Butaliyani mu gace ka Sicily bari barimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abari bagize uwo muryango bakundaga kuwita “Cosa Nostra” bisobanuye “ikintu cyacu” cyangwa se “iki kintu ni icyacu”.

Nyuma ya Cosa Nostras yari igizwe n’abakomoka muri Sicily gusa, haje kuvuka indi mitwe y’abandi Bataliyani bakomoka mu yindi mijyi, nka Camorra yari igizwe n’abaturuka muri Naples, na Ndrangheta bakomokaga muri Calabria.

Muri Amerika, Aba-Mafia batangiriye cyane mu duce twari dutuwe n’abimukira beshi b’Abataliyani nka Harlem muri New York, Brooklyn, New Orleans na Chicago, aho bakoreraga ibikorwa bitemewe n’amategeko byo gucuruza ibiyobyabwenge, gukina urusimbi, ruswa, ubwicanyi, kugurisha intwaro n’ibindi byinshi.

Aba-Mafia bifashishaga igitinyiro babaga bafite kubera ibikorwa by’urugomo babaga bazwiho, bakishyuza abacuruzi amafaranga ngo babacungire umutekano, cyangwa se bakirukana abacuruzi bahanganye n’ababahaye akazi.

Mu bindi bikorwa byabarangaga harimo kugemura ibicuruzwa bitemewe n’amategeko, ubwicanyi n’ibindi byinshi.

Kuva tariki ya 2 Gashyantare 1930, kugeza ku wa 15 Mata 1931, habaye intambara ikomeye yo kurwanira ubuyobozi mu Mujyi wa New York yahuje abashyigikiye Joe Masseria “The Boss” wari ukuriye umutwe witwa Morello n’abambari ba Salvatore Maranzano wari ukuriye uwitwa Cosa Nostra. Byarangiye Maranzano watsinze, ashinze imiryango itanu y’Aba-Mafia muri New York.

Iyi miryango yari igizwe na Bonanno, Colombo, Gambino, Genovese na Lucchese.

Buri muryango wabaga ufite amatware uwuyobora, kandi abakuru ba buri muryango bagombaga kujya batanga raporo kuri Maranzano nk’ umuyobozi w’ikirenga (The boss of the bosses).

Mu mwaka wa 1931 nibwo Charles Lucky Luciano wari wungirije Maranzano yatanze amabwiriza yo kumwica maze ahita ashinga komite y’imiryango y’Aba-Mafia izajya ifatira ibyemezo hamwe ku buryo bungana hirindwa indi ntambara.

Guhera mu 1970 Aba-Mafia bari bamaze kugira uruhare rukomeye cyane mu bukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera amafaranga bagendaga bashora mu bikorwa by’inganda n’ubwubatsi.

Bari bafite amafaranga menshi cyane bakuraga mu bikorwa nk’urusimbi, kunyereza imisoro, gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse na sosiyete nyinshi zatanganga abakozi mu nganda n’amahoteli wasangaga ari izabo.

Guhera mu 1980, Guverinoma yatangije inkundura yo kurwanya aya mashyirahamwe y’abanyabyaha, cyane cyane bamwe mu bayobozi b’iyi miryango itanu.

Kugeza muri 2005 hari hamazwe gufungwa bamwe mu bayobozi bakuru b’imiryango itanu nka John Gotti, Frank Locascio, Joseph Massino, SalvatoreVitale, Frank Lino na capo Daniel Mongelli.

Kugeza kuri uyu munsi imiryango y’Aba-Mafia iracyakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi ku Isi, n’ubwo yacitse intege ikaba itagifite imbaraga nk’izo bari bafite mu Kinyejana cya 20.

aba-Mafia bamenyekanye mu bikorwa by'urugomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .