00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malaysia: Hagiye kuzura inyubako ndende ya kabiri ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 10:35
Yasuwe :

Muri Kuala Lumpur, umurwa mukuru wa Malaysia, hagiye kuzuzwa inyubako ya metero 678 z’uburebure aho izahita iba iya kabiri ndende ku Isi ubwo imirimo yo kuyubaka izaba igeze ku musozo mu mpera z’umwaka wa 2022.

Iyi nyubako yahawe izina rya Merdeka 118 izaba ikuye kuri uwo mwanya iya Shanghai Tower ifite metero 632 isanzwe ari yo ya kabiri ndende ku Isi nyuma ya Burj Khalifa ya mbere iherereye i Dubai, aho ifite uburebure bwa metero 828.

Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Ismail Sabri Yaakob yayigaragaje “nk’umunara w’icyerekezo cy’ejo hazaza” muri icyo gihugu ndetse anabwira abanyamakuru ko atari ikintu bagezeho mu rwego rw’ubwubatsi gusa ahubwo ari n’ikimenyetso cy’urwego Malaysia iriho nk’igihugu kigezweho kandi giteye imbere.

Iyi nyubako iri kubakwa ku buso bunini ku buryo izabasha gukorerwamo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo ibiro, isoko,umusigiti, hoteli ahaparikwa imodoka mu gice cyo hasi n’ibindi bice bishobora gukorerwamo indi mirimo itandukanye.

Merdeka 118 yubatse mu gace k’amateka ka Kuala Lumpur aho n’ubundi ibangikanye na Sitade ya Merdeka izwiho kuba yaravugiwemo ijambo n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Malaysia Tunku Abdul Rahman, agatangarizamo ku mugaragaro ko icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 1957.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2014 bikaba byari byitezwe ko itahwa muri uyu mwaka ariko kubera amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 arimo na guma mu rugo, byatumye imirimo yo kuyuzuza idindira.

Merdeka 118 yakorewe igishushanyo mbonera n’umunya-Australia Fender Katsalidis ku bufatanye na RSP KL aho yubakwa na SAMSUNG C&T UEM Group.

Iyi nyubako yitezweho gukomeza gutuma umujyi wa Kuala Lumpur uza mu mijyi ifite inyubako ndende ku isi aho ku rutonde ruheruka uyu murwa mukuru waje ku mwanya wa 13 ku isi mu mijyi ifite inyubako ndende kurusha indi.

Inyubako ya Merdeka 118 niyuzura izaba ariyo ya kabiri ndende ku Isi
Iyi nyubako iri rwagati mu murwa mukuru Kuala Lumpur

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .