Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yashyizeho Umuyobozi mushya w’Umujyi ku wa 5 Gashyantare 2025 nyuma y’uko uwari watowe atabonetse mu kazi.
Jean-Luc Djavojozara yatorewe manda ya gatatu yo kuyobora Umujyi wa Diego-Suarez ariko muri Nzeri 2024 hari harashyizweho inyandiko zo kumuta muri yombi kubera ibyaha byo kunyereza umutungo yakekwagaho.
Uyu mugabo yahisemo kujya kwihisha kugeza no mu gihe cy’amatora.
Akimara kumenya ko hashyizweho umusimbura by’agateganyo, yahise avuga ko “habayeho kutaboneka ku kazi ntabwo hari umwanya utarimo umukozi.”
Jean-Luc Djavojozara yemereye RFI ko yihishe kugira ngo atajyanwa muri gereza kugeza igihe urubanza mu bujurire ruzarangirira.
Umwunganizi we mu mategeko, Karim Kilobo, yavuze ko gushyiraho undi muyobozi ari ugusuzugura amategeko ndetse no gutesha agaciro amajwi yabonye mu matora.
Ubuyobozi bw’Intara bwasabye abaturage kwakira icyo cyemezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!