Madagascar: Inzobere zavumbuye ubwoko bw’ikinyaruvu kimaze imyaka ijana kitaboneka ku isi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Madagascar no mu Budage, bavumbuye ubwoko bw’ikinyaruvu bwaherukaga kuboneka ku Isi mu myaka ijana ishize.

Icyo kinyaruvu cyo mu bwoko bw’ibyitwa Voeltzkow cyavumbuwe mu bushakashatsi bwakorewe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ikirwa cya Madagascar.

Ubwo bushakashatsi bwatambutse mu kinyamakuru Salamandra, bwayobowe n’inzobere zo mu kigo gikora ubushakashatsi ku nyamaswa cyitwa Bavarian State Collection of Zoology (ZSM).

Kuri uyu wa Gatanu bavuze ko ubushakashatsi bakoze bugamije kureba isano muzi, bwagaragaje ko icyo kinyaruvu gifitanye isano n’ibindi biboneka muri Madagascar bizwi nka Labord nabyo biri gukendera.

Ubwo bwoko bwombi bw’ibinyaruvu bikunze kubaho mu gihe cy’imvura, bigatera amagi, bigakura vuba ariko bigapfa vuba.

Inzobere zavuze ko ubwo bwoko bw’ibinyaruvu ari bumwe mu bubaho igihe gito ku Isi mu nyamaswa zigira urutirigongo.

Bavuze ko kandi ibyo binyaruvu iyo ari ibigore, bigira amabara menshi iyo bibwegetse (bihaka), iyo byahuye n’ibigabo cyangwa iyo binaniwe.

Ubu bwoko bw’ibinyaruvu buri mu marembera ku Isi kubera ibikorwa bya muntu byo kwangiza amashyamba no kuyatema.

Iki kinyaruvu cyo mu bwoko bw’ibyitwa Voeltzkow cyaherukaga kuboneka ku isi mu myaka ijana ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .