Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyizeho uburyo bwo gushyingiranwa binyuze kuri internet

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 14 Mata 2020 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zashyizeho serivisi yo gusezerana binyuze kuri internet mu rwego rwo gufasha abantu gushyingiranwa hatishwe amabwiriza n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Minisiteri y’Ubutabera muri UAE ku Cyumweru yatangaje ko ba kavukire b’icyo gihugu n’abandi bagituye bashobora gushyiraho itariki y’ubukwe bwabo bugakorwa mu buryo bw’amashusho abahuza n’umukuru w’itorero, nyuma yo kohereza no kwemezwa kw’ibyangombwa byabo.

Umukuru w’itorero abantu bashaka gusezeraniramo, azajya yemeza imyirondoro y’abashaka gusezerana n’abahamya babo mbere y’uko byoherezwa mu rukiko rushinzwe kubaha icyemezo cyo gusezerana.

Nyuma yo kubyohereza mu rukiko rubishinzwe, abashaka gusezerana bazajya babona icyemezo cyo gusezerana ku butumwa bugufi.

Icyemezo cyo gushyiraho ubwo buryo bwo gusezerana cyafashwe “mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abaturage n’ubw’abakozi bakora mu nkiko kugira ngo hagabanywe umubare w’abakozi bajya mu kazi.”

Ibyo bije nyuma y’uko Dubaï, umwe mu mijyi igize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa Gatatu ihagaritse gushyingiranwa na gatanya mu gihe kitazwi. Nta tangazo rya rusange ryatanzwe ku byerekeye gatanya.

Dubaï yahagaritse ingendo z’abantu n’iz’imodoka uretse izikora muri serivisi z’ingenzi zirimo izo kwa muganga n’izitanga ibiribwa. Muri UAE hamaze kwandura Covid-19 abantu 4521 abapfuye ni 25 naho abakize ni 852.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zashyizeho serivisi yo gusezerana binyuze kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .