00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Busuwisi iri kwiga uko yajya iha cocaine ababaswe nayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 June 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Leta y’u Busuwisi yatangaje ko iri kwiga uko abantu babaswe n’ikiyobyabwenge gikomoka kuri cocaine y’umwimerere kizwi nka ‘crack cocaine’ bajya bemererwa gufata ingano yayo nto, mu gihe bari mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge.

Ibijyanye n’iki cyemezo byatangajwe n’ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe gufashwa ababaswe n’ibiyobyabwenge no kurwanya indwara zitandura (EKSN).

Ni nyuma y’uko hari abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’inzobere mu by’ubuzima bakomeje kugaragaza ko igihe umuntu ari mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge ashobora kuremba bitewe no kumara igihe kinini atabifata. Ibi bugaragara cyane cyane ku babaye imbata ya ‘crack cocaine’.

Visi Perezida wa EKSN, Christian Schneider yavuze ko “Bari kureba uko cocaine yatangira guhabwa abantu babaswe nayo kugira ngo babashe kuva muri icyo kibazo bakire.”

Yakomeje avuga ko mu myaka yashize ubu buryo ari bwo bwakoreshejwe mu gufasha abantu bari barabaye imbata ya mugo.

U Busuwisi kuva mu 2020 buhanganye n’ubwiyongere bukabije bw’abakoresha iki kiyobyabywenge. Biganje cyane mu mijyi ya Basel, Zurich na Lausanne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .