00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lamborghini y’Abashinwa! Ibyo wamenya kuri T5 EVO, imodoka yagaragaye muri Kigali International Peace Marathon

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 May 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Kigali International Peace Marathon, hari imodoka ifite ibara ry’icyatsi kibisi yarimo ba komiseri b’irushanwa yagaragaye mu mihanda y’i Kigali. Abayibonye baketse ko ari Lamborghini Urus, imodoka y’Abataliyani igura umugabo igasiba undi.

Iyi modoka yari ifite inshingano zo kugenda iyobora abakinnyi mu cyerekezo bagomba gusorezamo irushanwa no kubashakira inzira imenyesha abari imbere ko hari igikorwa cya marathon kiri kuba.

Iyi modoka ubusanzwe yitwa T5 EVO ariko bakunda kuyiha akazina ka Lamborghini y’Abashinwa.

Ikorwa na Dongfeng Motor Corporation Ltd, uruganda rwa Leta y’Abashinwa rukorera muri Hubei mu Ntara ya Wuhan.

Rwatangiye mu 1969 rukora imodoka zitandukanye zirimo izitwara imizigo ndetse n’izishobora kwifashishwa n’abantu mu ngendo zitandukanye.

Buri mwaka rukora imodoka zibarirwa muri miliyoni. Isoko rinini ry’imodoka rukora ribarizwa muri Amerika, Afurika, mu Burasirazuba bwo hagati no mu Majyepfo ya Aziya.

Ni rumwe mu nganda zikora imodoka zihagaze neza mu Bushinwa cyane ko iki gihugu kiri gutera imbere muri uru rwego aho nibura umubare w’imodoka cyohereza mu mahanga umaze kugera kuri miliyoni ebyiri.

Biterwa n’uko ahanini usanga imodoka zituruka mu Bushinwa zihendutse ku kigero kiri hagati ya 25% na 50% ugereranyije n’izikorerwa mu bindi bihugu binganya ubushobozi n’ubuziranenge.

Ibyo wamenya kuri T5 EVO

Imwe mu modoka uruganda rwa Dongfeng Motor Corporation Ltd ruherutse gushyira hanze ni izwi nka ‘T5 EVO’.

Iyi modoka ya T5 EVO yagiye bwa mbere ku isoko muri Werurwe 2021, iri mu bwoko bw’iza ‘Sports’ ariko zigiye hejuru, icyiciro n’ubundi kirimo Lamborghini Urus n’izindi nka Porsche Cayenne, Audi SQ7, BMW X3 M na Alfa Romeo Stelvio Quadrifoglio.

Kugeza ubu uru ruganda rumaze kugurisha hirya no hino ku Isi imodoka zo muri ubu bwoko zibarirwa mu bihumbi 100.

Mu gihe gito T5 EVO imaze igeze ku isoko benshi bayikundira imiterere yayo, imbaraga igira haba mu mihanda myiza no mu misozi.

Amakuru atangwa n’uru ruganda agaragaza ko ikorwa rya ‘T5 EVO’ ryagizwemo uruhare n’abahanga batandukanye barimo n’uwakoze muri General Motors y’Abanyamerika, Mercedes-Benz y’Abadage na Volvo Cars yo muri Suède.

Iyi modoka ifite moteri ya Mitsubishi 4A95TD ndetse n’ikoranabuhanga ryo guhinduranya vitesi ku buryo bitabangamira umuvuduko yari isanzweho. Risanzwe ku modoka nka BMW M3, Ferrari 458, Mercedes-AMG GT na Ford GT. Ikoresha litiro za lisansi 6,6 kuri kilometero 100.

Yageze ku isoko ry’u Rwanda

Ni ubwa mbere imodoka ikorerwa mu Bushinwa yifashishijwe mu marushanwa y’u Rwanda kuko hari hasanzwe hifashishwa izindi modoka zikorerwa nko mu Burayi, Amerika, u Buyapani na Koreya.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko izi modoka za T5 EVO zatangiye gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda binyuze mu kigo cya Carcarbaba Ltd giherutse gutangiza ubucuruzi bw’imodoka za Dongfeng Motor Ltd mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Carcarbaba, Jackey Tan, yabwiye IGIHE ko mu gihe gito iyi modoka hamwe n’izindi bacuruza zimaze zisohotse zakiriwe neza ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Imodoka zacu zakiriwe neza cyane kuko mu busanzwe uko imodoka zindi zakirwaga bitandukanye n’uko imodoka zacu zakiriwe n’abakiliya bacu badusura umunsi ku wundi baza ari benshi, hari n’abazigura ugasanga abantu bandi barabahagarika bashaka kumenya bati ese iyi modoka ni iyahe? wayiguze he? Bakamenya makuru gutyo bakaza kudusura.”

Yakomeje avuga ko icyatumye iyi modoka itoranywa ngo ikoreshwe muri Kigali International peace Marathon ari ubushobozi bwayo n’imiterere y’igikorwa nyir’izina.

Kuva mu mpera za 2021, Carcarbaba yatangiye kuzana imodoka zikorwa n’izi nganda zirimo izibereye isoko ryo mu Rwanda by’umwihariko imiterere y’igihugu kandi ziri mu byiciro bihendukiye Abanyarwanda.

T5 EVO ku isoko ry’u Rwanda zigura ibihumbi 40$.

T5 EVO yifashishijwe muri Kigali International Peace Marathon
T5 EVO yagiye bwa mbere ku isoko mu 2021
Iyi modoka ifite imisusire ijya kumera nk'iya Lamborghini Urus
Ni modoka ya Sports ikoranye ikoranabuhanga rijyanye n'igihe
Abakoze T5 EVO bari bagendeye ku miterere ya Lamborghini Urus
Carcarbaba yiyemeje kugeza ku isoko ry'u Rwanda imodoka zikorerwa mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .