00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiruhuko cyo kwikinisha mu kazi? Abagihabwa barakivuga imyato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 May 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Kwikinisha bikomeje kwisungwa n’abatari bake ku murimo, bashaka kongera umusaruro ariko banita ku buzima bwabo.

Raporo yakozwe na Time Out New York igaragaza ko 39% by’abakozi bagaragaza ko kwikinisha ari kamwe mu tubando tw’ingenzi bari kwicumba kugira ngo bagere ku musaruro wifuzwa.

Igaragaza ko abikinisha babiterwa ahanini no gushaka kugabanya ‘stress’ ndetse no kongera imbaraga mu kazi kabo, abandi ngo baba barambiwe n’amasaha maremare bamaze ku kazi, kwikinisha bikabafasha kugarura ubuyanja no kwisubiza intege mu bugingo.

Raporo zitandukanye zakorewe mu bihugu nka Amerika, u Bwongereza n’ahandi, zigaragaza ko uko kwikinisha gukorwa n’ingeri zitandukanye z’abakozi, baba abagabo, abagore, abubatse ingo n’abatazubatse, abato n’abakuru.

Icyakora imibare igaragaza ko byiganje mu bari hagati y’imyaka 25 na 34, ababikora bakagaragaza ko byibuze bafata iminota 34 mu cyumweru bareba ko bakwiha akabyizi muri ubwo buryo. Abandi bagaragaza ko babikora nibura nka gatatu mu cyumweru.

Kuva Covid-19 yakwaduka umuco wo gukorera mu rugo warasakaye na nyuma y’uko icishije make na bwo abantu barabikomeza.

Byabahaye ubwisanzure aho umuntu yikinisha nta cyo yikanga na cyane ko nta we uba umubona.

Umwe mu babikoze yavuze ko iyo yikinishije ako kanya ahita abona ibitotsi, yaba ari mu kazi bigafatwa nko kuba afite ikawa cyangwa akandi kantu kamufasha kugira imbaduko ubundi akazi akagatumika kakahava.

Abahanga mu mibereho ya muntu bagaragaza ko kwikinisha bifasha abakozi kugabanya ‘stress’ bafite ku kigero cya 33% bagahangana n’igitutu cy’akazi bariho.

Bagaragaza ko biterwa n’uko kwikinisha bigabanya umusemburo uzwi nka ‘cortisol’ utera abantu ‘stress’.

Ni mu gihe abandi iki gikorwa cyo kwikinisha kibafasha kongera ibyishimo ku kigero cya 24% kuko byongera imisemburo izwi nka endorphins, dopamine na oxytocin yose igira uruhare mu byishimo bya muntu.

Abagera kuri 19% by’abakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ko kwikinisha bifasha gukangura ubwonko bwari bunaniwe bukagaruka mu isura nshya, umuntu akabasha kuba yakwibanda ku byo ari gukora kurusha mbere.

Abatanze ubuhamya muri ubu bushakashatsi bavuze ko umaze kwikinisha aba ameze nk’umuntu uvuye mu karuhuko umaze kwitekerezaho ukaza wabaye mushya, ubundi ugatanga umusaruro.

Umwe mu bakoresha washinze ikigo gitunganya amashusho y’urukozasoni cyitwa Erika Lust Film, witwa Erika Lust yashyizeho ikiruhuko acyita icyo kwikinisha (masturbation break) kimara iminota 30 buri munsi nk’uburyo bwo kwishimisha no kongera umusaruro ku bakozi.

Ni mu gihe umwe mu bakozi bikinisha hafi buri gihe ati “Biba byiza iyo ndi mu kazi. Nta n’ubwoba ngira bwo kubikora. Namaze hafi imyaka 13 mu biro njyenyine. Ubwo rero mfunga urugi ubundi ngakora ibimpa amahoro, bikarangira kagakomeza.”

Icyakora nubwo bimeze uko ntabwo byoroshye kuri bamwe na cyane ko bisaba gukorerwa mu bwihisho kuko atari umuco w’ibihugu bimwe, ndetse utibanze ku isuku byakugwa nabi cyane cyane ku bagore.

Ubushakashatsi bwanyujijwe muri European Urology bugaragaza ko umugabo usohora byibuze inshuro zirenze 21 mu kwezi aba afite ibyago bike ku kigero cya 31% byo kugira kanseri ya prostate ugereranyije n’utabikora.

Ku rundi ruhande inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibitsina yo mu Bufaransa, Virginie Clarenc, ivuga ko atari byiza ko abantu bishingikiriza kugera ku byishimo birenze urugero mu kazi kuko bishobora guteza ibibazo bishingiye ku marangamutima.

Ati “Kwikinishiriza ku kazi ni umuziro kuko biba byarenze umurongo w’ibijyanye n’ubuzima bwite bw’umuntu n’amarangamutima atangukanye.”

Mugenzi we witwa Angéla Bonnaud, ati “Ubuzima bugabanyijemo ibice bibiri. Hari ubuzima bwite bw’umuntu n’ubujyanye n’umwuga. Ntabwo ubuzima bwite bw’umuntu bukwiriye kugaragara ku kazi. Icyakora niba ntacyo byangiza bishobora kwemerwa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .