00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurya umunyu udatetse bishobora kongera ibyago byo gupfa vuba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 July 2022 saa 11:04
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’abo muri Kaminuza ya Tulane, ishami ry’Ubuvuzi Rusange muri Leta ya Louisiana, bwahishuye ko kuminjira umunyu ku biryo nk’igihe umaze kwarura ukumva watetse muke, bishobora kuviramo umuntu ibyago byo gupfa akenyutse.

Citizen Digital ivuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagera ku bihumbi 500 mu gihugu cy’u Bwongereza, bwanagaragaje ko abantu bakunda gufata ifunguro ririmo ibirungo bishyirirwaho ku meza, nabo bafite ibyago byo gupfa imburagihe aho nko ku bagabo bishobora kugabanya imyaka ibiri ku gihe bari kuzarama mu gihe ku bagore ho bigabanyaho umwaka umwe n’igice.

Imibare y’ubushakashatsi yagaragaje ko abakoresha ibi birungo ku buryo buhoraho, baba bafite ibyago byo gupfa kare biri ku mpuzandengo ya 28% ugereranyije n’abatabikoresha cyangwa se ababikoresha gake cyane gashoboka.

Umwarimu wo muri Kaminuza ya Tulane, Lu Qi yavuze ko ari bo ba mbere babashije gukora ubushakashatsi bufitanye isano n’ibijyanye n’umunyu n’ibirungo ariko bakabikomatanya n’urupfu rw’imburagihe.

Ati “Ku bumenyi bwanjye, ubushakashatsi bwacu ni bwo bwa mbere busuzumye isano iri hagati yo kongera umunyu mubisi ku biryo no kuba umuntu yapfa akenyutse.”

Uyu mwarimu nubwo azi ko iyi ngeso yo kongerera umunyu ku meza ifitwe na benshi, yatanze inama ko abantu bagerageza kujya barya umunyu muke, ababibashije bakanawureka kuko ngo bifite inyungu ihambaye ku buzima bw’umuntu.

Ku rundi ruhande ariko , aba bashakashatsi banabashije gutahura ko abantu bakoresha ibyo birungo bishyirirwaho ku meza birimo n’umunyu, iyo banagerageje kwihata imboga n’imbuto,bishobora kubagabanyiriza bya byago byavuzwe haruguru.

Kurya umunyu udatetse byagaragajwe nk'ibyongera ibyago byo gupfa umuntu akenyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .