Kuki umushahara w’umurengera ushobora gutuma umusaruro umukozi atanga ugabanyuka ?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Nzeri 2019 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Abakoresha bumva ko kongera umushahara abakozi babo bahembwa biri mu byatuma barushaho kuzamura umusaruro batanga mu kazi nyamara abahanga mu by’ubukungu berekana ko uko umushahara urushaho kuzamuka ariko umusaruro ucyendera.

Ibi bihamwa n’ihame riri mu isomo ry’ubukungu bita ‘Labour Regressive supply curve’ ryerekana ndetse rigasobanura uko kuzamuka k’umushahara bigabanya amasaha umukozi amara mu kazi n’umusaruro atanga ndetse rigasobanura n’impamvu.

Iri hame rivuga ko bisanzwe ko urugero umukozi wahembwaga 300 000 Frw agakora akazi ke neza, kumwongeza ukamuhemba 500 000 Frw azarushaho kugakora neza ndetse n’amasaha yakoraga akiyongera, ariko ko udakwiye gutungurwa n’uko n’uwuzamura ukawugeza kuri 1 000 000 Frw umusaruro atanga uzatangira kugabanuka n’amasaha akora akagabanuka mu gihe wowe nk’umukoresha wumvaga ko agiye kurushaho kugukorera akazi neza.

Ikibitera ngo ni uko mu gihe wazamuye umushahara ukawushyira kuri miliyoni, nyamara mu gihe umukozi we ayo yakeneraga ngo abeho neza ari 450 000, azatangira kugira menshi yizigamira anumve ko akazi katakiza imbere, kuko amasaha akoramo akazi aba yigomwe umwanya agenera ibindi bintu nko kwishimisha no kuba ari kumwe n’umuryango we cyangwa ubundi bushabitsi bityo azatangire kwibuka ko nabyo ari ingenzi.

Iri hame rivuga ko umusaruro umukozi atanga ugomba kuba ugendana n’amasaha umukozi amara mu kazi.

Abahanga mu isomo ry’ubukungu bavuga ko igihe umukozi ahembwa amafaranga fatizo, atari umurengera bimutera gukora cyane kugira ngo azamurwe mu ntera ndetse akongera n’umubare w’amasaha akora, iyo azamuwe mu ntera ariko umushahara ntuzamuke cyane arushaho gukora cyane no gutanga umusaruro.

Mu gihe ushaka ko umusaruro w’abakozi bawe wiyongera ni byiza ko wita kuri gahunda zigamije kubongera ubumenyi,kubafata neza ndetse ukabatangira amafaranga y’ubwishingizi kuruta uko wabaha umushahara w’umurengera.

Abahanga mu isomo ry’ubukungu bavuga ko igihe umukozi ahembwa amafaranga fatizo, atari umurengera bimutera gukora cyane kugira ngo azamurwe mu ntera ndetse akongera n’umubare w’amasaha akora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza