00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki ku Isi ntawe ugira isura nk’iy’undi?

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 May 2022 saa 09:49
Yasuwe :

Ibitabo by’iyobokamana nka Bibiliya, bivuga ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana ; bivuze ko abantu basa, icyakora ushobora kwitegereza mu isura y’umukoresha wawe cyangwa se umukozi mukorana, ukabona ntabwo basa n’abantu wasize mu rugo ndetse nabo mu rugo iyi uhageze, ntiwabona usa n’undi.

Inyamaswa z’ubwoko bumwe biba bigoye ko umuntu yabasha kuzitandukanya arebeye mu masura yazo mu gihe ku bantu byoroha cyane guhita ubona ko umuntu runaka adasa n’undi.

Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru Nature Communications ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buragaza ko iterambere rya muntu mu mibereho ye n’imihindagurikire kuva mu myaka myinshi y’ahahise, ari byo ntandaro nyamukuru yo gutandukana kw’amasura y’abantu.

Michael Sheehan uri mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi, avuga ko “kubasha kumenya isura y’umuntu runaka ari ingenzi nubwo tudakunze kwita ku buryo ki tubasha gutahura amasura y’abantu.”

Bimwe mu bifasha kubasha gutandukanya umuntu n’undi urebeye mu isura, harimo intera iri hagati y’amaso ye, kugira isura ndende cyangwa se ngufi ndetse bikanashingira ku ngirabuzimafatizo z’abantu zishobora kubatera kuba bagufi cyangwa se bakaba barebare ku buryo bishobora no kugira uruhare ku buryo bagaragara mu masura yabo.

Sheenah kandi yongera gukomoza ku kuba abantu basigaye bagira amasura atandukanye ku buryo bugaragara, aho avuga ko byagiye bikurana n’iterambere rya muntu uhereye mu gihe cy’inkomoko ye mu myaka ibarirwa muri za miliyoni ishize.

Yavuze ko mu bihe bya kera washoboraga kwitiranya abantu kurusha uko bishobora kubaho muri iki gihe.

Yavuze ko mu maso ya muntu hari utuntu duto duto twihariye dutuma umubonye amutandukanya n’abandi, ibintu bidasanzwe ku bindi binyabuzima.

Ubushobozi bwo kubasha gutandukanya abantu ntibwihariwe n’iki kinyabuzima gusa kuko hari n’inyoni zizwi ku izina rya “penguins” zishobora gutandukanywa hifashishijwe amajwi yazo nubwo iyo uzirebye ku maso zose ubona zisa.

Sheenah avuga ko iyo hatabaho ubu bushobozi bwo kubasha gutandukanya abantu, byari kujya biteza ibibazo bikomeye haba mu bijyanye no gucudika, amakimbirane ndetse no kugira amahitamo ku muntu mukorana, mukundana cyangwa se muhurira mu kindi kintu runaka hatabayeho imbogamizi yo kumwitiranya n’undi.

Umuntu ni kimwe mu biremwa byoroshye gutandukanya kubera amasura y'abantu adahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .