00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki hari uduce tw’Isi tumara iminsi mu ijoro, utundi ari ku manywa gusa? (Video)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 November 2024 saa 02:07
Yasuwe :

Wari uzi ko hari ibihugu bimara amasaha menshi mu ijoro, hakaba n’ibindi bimara igihe kirekire ari ku manywa? Hari ubwo mu bihugu nka Norvege, Finland, Iceland, ibice bimwe byo muri Canada no muri Alaska, izuba riba rikimurika saa sita z’ijoro mu bihe by’impeshyi [summer].

Hari n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika y’Epfo, n’ibice bimwe bya Aziya bimara amasaha 16 izuba riva mu bihe by’impeshyi [summer]. Urugero nko mu birwa bya Svalbard, muri Norvege, kuva muri Mata kugera muri Kanama mu mwaka, saa sita z’ijoro zigera izuba rikiva.

Umujyi wa Ushuaia muri Argentine, wo bimaze kumenyerwa ko ku ya 21 Kamena buri mwaka, uwo munsi ugira ugira amasaha arindwi yo ku manywa gusa, ayandi akaba ari ay’ijoro.

Ariko nanone hari aho bamara amasaha 24 mu ijoro gusa mu bihe by’itumba [winter]. Ibi bishobora gutuma wibaza impamvu hari uduce tw’isi tumara iminsi mu ijoro, utundi tukamara amasaha menshi ari ku manywa gusa.

Kurikira icyegeranyo Isi n’Isanzure mu mashusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .