Kuki bivugwa ko abagore basinda vuba ugereranyije n’abagabo?: Byinshi ku bituma umuntu asinda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Kanama 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

‘Uyikura mu gicuma ikagukura mu bagabo’. Iyi mvugo y’abanyarwanda ibumbatiye urujijo benshi bafite ku nzoga, rutuma bibaza uko bigenda ngo ihindure imyitwarire n’imitekerereze y’umuntu, imubuze amahwemo kugeza ubwo imuteruye mu bagabo.

Ni byinshi kandi byibazwa ku ibanga riba mu nzoga rituma umwe anywa litiro imwe agasinda akaba ibyatsi mugenzi we wanyoye ingana na yo ari mutaraga. Hari n’abarenga ibyo bakibaza inzira binyuramo kugeza ubwo umuntu asinze.

Abahanga bavuga ko igitera umuntu wanyoye inzoga nyinshi kugaragaza imyitwarire itandukanye n’iyo asanganywe cyangwa iy’abanyoye ibindi binyobwa nk’amata, Fanta, amazi n’ibindi, ari Alchool ikunze gusangwa mu nzoga yitwa Ethanol.

Iyi alcohol akenshi yirema mu ruvange rw’ibinyampeke birimo amasaka, umutobe w’imbuto cyangwa ibindi bintu byifitemo ikigero runaka cy’isukari.

Nk’uko bigaragazwa n’urubuga alcohol.org.nz, iyo umuntu asomye ku nzoga, ahantu hambere zigera ari mu gifu. Icyo zisanze mu gifu, ikigero cy’ubushyuhe zifite, ndetse n’umuvuduko uyinywa ayinywana, nibyo bigena igihe zikoresha ngo zibe zigeze mu maraso.

Iyo inzoga imaze kugera mu maraso umwijima ubanza kuyirwanya wifashishije umusemburo mvuzo wa Enzyme uhinduramo inzoga ikindi kinyabutabire kizwi nka Acetaldehyde nyuma na cyo kikaza guhindurwamo Acide acétique.

Nyuma y’iminota mike umuntu anyoye inzoga, Ethanol iyirimo itangira kugera ku bwonko ikongera ingano y’umusemburo witwa Dopamine ugira uruhare mu kugena ibyiyumvo n’ibyishimo, bikaba ikimenyetso cya mbere cy’uko umuntu wari muzima atangiye gusinda.

Abahanga bavuga ko niba umuntu anyoye icupa rimwe rya santilitiro 33 mu isaha atasinda kuko umwijima uba ufite ubushobozi bwo kuzirwanya no kuzikura mu mubiri. Ibi bisobanuye ko umuntu asinda igihe amaze kunywa ingano y’inzoga iruta iyo umwijima ushobora kurwanya.

Uko umuntu agenda arushaho kunywa inzoga nyinshi agenda arushaho kugira ibimenyetso bitandukanye, gusa iyo ingano y’inzoga iri muri mililitiro 100 z’amaraso igeze ku gipimo cya 35% ahagarika guhumeka, akajya muri koma ndetse bikaba byamuviramo urupfu.

Kuki hari abasinda vuba kurusha abandi

Si igitangaza kuba abantu babiri banywa inzoga zingana ntibanganye alcohol mu maraso bitewe n’impamvu zirimo ingano y’ibinure cyangwa ibindi bintu bishobora gukumira umuvuduko wayo mu kwinjira mu maraso.

Urugero nk’abagore n’abakobwa basinda vuba ugereranyije n’abagabo kubera ko mu miterere y’umubiri w’abagore bagira ibinure kandi umusemburo wiruka mu binure kurusha ahandi hantu hose bigatuma basinda vuba.

Ikindi gitera abagore gusinda mbere y’abagabo ni uko bagira enzyme [umusemburo mvuzo] ugira uruhare mu kurwanya inzoga muke cyane ugereranyije n’abagabo.

Abandi bantu inzoga zifata vuba ni ingimbi n’abangavu kuko baba bafite ibiro bike bityo bigatuma inzoga ikwira mu mubiri wabo vuba ugereranyije n’uko ikwira mu w’abakuze.

Abahanga mu by’umubiri wa muntu bavuga ko ubusanzwe umubiri ukenera Alcohol ariko ukayibona uyivanye mu biribwa n’ibinyobwa bikungahaye ku masukari bityo atari ngombwa kuwuhatira ibinyobwa cyangwa ibiribwa byifitemo alcohol kuko bishobora kuwugiraho ingaruka zitandukanye zirimo n’urupfu.

Alcohol igira ingaruka ku mubiri w’umuntu inshuro nyinshi iba mu binyobwa bisembuye nk’urwagwa, ikigage, inzoga za kizungu nka Heineken, Whisky n’izindi.

Ingano y'amaraso y'umuntu ni kimwe mu bigena igihe asindira bitewe n'ingano y'inzoga yanyoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .