00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ukwiye gutwara imodoka mu bihe by’imvura

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 09:23
Yasuwe :

Ibihe by’imvura bikunze kurangwa n’ibiza biteza icika ry’inkangu no kwangirika kw’imihanda n’imyuzure ku buryo bishobora gutuma imodoka zihurira n’isanganya mu ngendo mu gihe abazitwaye batitwararitse.

Mu rwego rwo kumenya ibyo umuntu utwara imodoka yakwitwararikaho muri ibi bihe by’imvura, IGIHE yagiranye ikiganiro n’ubuyobozi bwa, Toyota Rwanda, ikigo gihagarariye mu Rwanda uruganda rukora imodoka za Toyota.

By’umwihariko mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwigengesera muri ibi bihe by’imvura, Toyota Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘Rain safety campaign’.

Muri ubu bukangurambaga bwatangiranye na Ukwakira 2021, umuntu wese utunze imodoka ya Toyota afashwa mu kuyisuzuma ku buntu ngo barebe niba yujuje ibintu byose byatuma ikora neza mu bihe by’imvura.

Iyo hari ikibazo asanze imodoka ye ifite kirakosorwa kandi akagabanyirizwa igiciro ku kigero cya 25%. Ushaka iyi serivisi ushobora kugana Toyota Rwanda aho ikorera i Karuruma.

Toyota Rwanda igira inama abashoferi by’umwihariko mu bihe by’imvura, ikabafasha kumenya iby’ingenzi bagomba kugenzura mbere yo gutangira gutwara ikinyabiziga n’igihe bageze mu nzira imvura igwa.

Mbere y’uko utangira urugendo mu bihe by’imvura usabwa kugenzura niba amapine arimo umwuka uhagije, ukareba utwuma duhanagura ibirahure n’amazi niba dukora neza, ukagenzura niba feri ikora neza mbere yo guhagurutsa imodoka kandi mbere yo gutangira urugendo zirikana kwambara umukandara.

Mu gihe ikirere kitameze neza kandi ugiye gutwara imodoka asabwa kuba aretse kugenda kugeza igihe abona ikirere kimeze neza. Ibi bikorwa igihe umuntu adafite gahunda yihutirwa cyane.

Ugeze mu muhanda utwaye imodoka, ugasanga umuhanda unyerera ni byiza ko ugenda buhoro, kuko gufata feri ngo imodoka ihagarare bigorana.

Inzobere za Toyota Rwanda zivuga kandi ko ari byiza gusiga intera ya metero eshanu hagati yawe n’imodoka iri imbere. Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko imodoka iri imbere yawe ishobora gucika feri cyangwa igasubira inyuma kubera ubunyerere nta ntera ihagije washyizemo.

Umushoferi kandi asabwa kwirinda kugenda yegereye imodoka nini kugira ngo zidatera ibyondo ku kirahure cy’imbere utwaye ntabashe kureba imbere.

Ni ngombwa kandi kugenzura ko ikoranabuhanga rizana ubushyuhe cyangwa ubukonje mu modoka rikora kuko ushobora gufunga ibirahuri maze hakaza igihu ntubashe kureba imbere.

Imodoka inyereye si ngombwa kugira ubwoba cyangwa ngo ufate feri. Gukura ikirenge ku cyuma cyongera umuvuduko (Accélérateur) birahagije maze ugatwara witonze kugeza aho ihagarara.

Ugomba kandi kwitondera ibimenyetso bigaragazwa n’imodoka iri imbere yawe nk’amatara yaka bafashe feri, gucana amatara igihe imvura igwa, hari igihu cyangwa ibindi biri kuzitira kureba neza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imirimo ikorerwa mu igaraje rya Toyota Rwanda, Muvakure Aboubakar, yavuze ko mu bihe by’imvura kandi umushoferi akwiye kwitwararika mu bijyanye n’uko akoresha amatara ye.

Ati “Ugomba kwirinda gucana amatara maremare kugira ngo utabangamira imodoka ziguturuka imbere, ukirinda gutwara aho utabasha kureba, igihe inkuba n’imirabyo ari byinshi ukaba uparitse ku ruhande kandi ukagenda wumva amakuru ajyanye n’ubumenyi bw’ikirere.”

Yakomeje agira ati “Niba aho unyura hari amazi ukabona atangiye kugera aho inzugi z’imodoka zihera, ukwiye gusubira inyuma ugaca ahandi.”

Muvakure yavuze ko kubatwara imodoka, ibihe by’imvura biba bitandukanye n’ibihe by’izuba kuko hari bimwe umuntu atangira kwigengeseraho iyo imvura iri kugwa mu gihe mu zuba atabihaga agaciro cyane.

Gutwara imodoka mu bihe by'imvura bisaba kwitwararika
Mu rwego rwo kwigengesera muri ibi bihe by’imvura, Toyota Rwanda iri gufasha abantu isuzuma ibinyabiziga byabo ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .