Ku myaka 68, abana n’imbwa 1300 mu nzu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Umukecuru wo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bushinwa, Wen Junhong yoroye imbwa zigera ku 1300, ndetse hari n’izindi zikomeje kuhazanwa.

Mu myaka 20 nibwo yatangiye gucirira imbwa, ubwo yahuraga n’iyatakaye mu nzira zo mu Mujyi wa Chongqing. Kuva ubwo yatangiye kujya atoragura imbwa zatakaye akazijyana iwe mu rugo ngo azirinde kuba zagongwa n’ibinyabiziga cyangwa zikajyanwa mu ibagiro.

Uwo mukecuru yavuze ko yabikoze nk’umuntu wemera ko abantu atari bo bakeneye kubaho neza gusa ku isi.

Ati “Ni byiza kubana n’imbwa. Isi ntabwo igomba kubera nziza ibiremwamuntu gusa n’inyamaswa zirabikeneye.”

Nubwo nta mategeko arengera inyamaswa aba mu Bushinwa, bivugwa ko haba miliyoni z’imbwa n’injangwe z’inyagasozi kandi inyinshi muri zo ntabwo ziba zikingiye. Ibyo bituma nta bantu benshi bashaka kuzitunga iwabo mu ngo.

Wen yatangaje ko buri munsi asanga imbwa ku muryango we ndetse hari n’abandi bantu benshi bamuhamagara bamusaba ubufasha.

Uyu mukecuru w’imyaka 68, uretse imbwa anafite injangwe zibarirwa mu magana, indogobe enye, inkwavu n’inyoni.

Zimwe muri izo mbwa arazireka zigatembera mu mbuga aho atuye, izindi zifungiranye mu tuzu duto.

Buri gitondo abyuka saa kumi, akabanza gukora isuku akukira ayo matungo ye. Nyuma ajya kuyategurira ibyo kurya, bingana n’ibiro 500.

Mu gutunga aya matungo yishakamo ubushobozi icyakora nyuma yo kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga hari abatangiye kumufasha.

Kubera ayo matungo, avuga ko yagiye yimuka kenshi kuko abaturanyi bamwinubaga.

Wen Junhong yatangiye gucumbikira imbwa mu myaka 20 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .