00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Umuyobozi yaciwe amande kubwo kwima abagore ikiruhuko mu gihe bari mu mihango

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Mata 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ayobora sosiyete itwara abantu mu ndege, Asiana Airlines yaciwe amande azira kwima abagore ikiruhuko mu gihe bari mu mihango.

BBC yatangaje ko Kim Soo-cheon urukiko rwamuciye amadolari 1800 (miliyoni 1.7 Frw) kuko ibyo yakoze bihabanye n’amategeko y’umurimo muri icyo gihugu.

Hatangajwe ko hagati ya 2014 na 2015, Kim Soo-cheon yanze ubusabe 135 bw’abagore n’abakobwa bakoreraga sosiyete yari ayoboye, ubwo babaga bashaka ikiruhuko cy’iminsi mike mu gihe bari mu mihango.

Mu kubima uruhushya, ngo uwo muyobozi yababwiraga ko nta cyakwemeza ko koko bari mu mihango, akabasaba ko bamugaragariza ibimenyetso.

Guhera mu 1953, abagore muri Koreya y’Epfo bemererwa n’amategeko gufata umunsi umwe w’ikiruhuko mu kwezi iyo bari mu mihango mu gihe babishaka.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya y’Epfo bivuga ko Kim yireguye avuga ko akenshi abo bagore bajyaga basaba uruhushya mu gihe hari iminsi mikuru cyangwa konji.

Urukiko rwasanze kubaza abo bagore ikimenyetso cy’uko bari mu mihango ari ukubinjirira mu buzima bwabo bwite.

Bamwe mu bagore bakora muri Asiana airlines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .