Konti ya Instagram ya Papa Francis yakanze ’like’ ku ifoto y’umukobwa w’ikimero biteza impagarara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Impagarara ni zose ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko konti ya Instagram ya Papa Francis yakanze ahantu hagaragaza ko yakunze ifoto y’umukobwa w’umunyamideli w’ikimero wo muri Brésil, witwa Natalia Garibotto.

Natalia ufite abamukurikira kuri uru rubuga basaga miliyoni ebyiri, yashyizeho ifoto yambaye akajipo kagufi cyane kagaragaza amatako ndetse n’agapira kagarukira hejuru y’umukondo, biza gutangaza benshi no kwibazwaho nyuma y’uko iyi foto ye yakanzweho ’like’ na konti ya Instagram ya Papa Francis.

Ni ibintu bidasanzwe, cyane ko uretse no kuba konti ya Papa itajya ipfa gukoreshwa ibintu nk’ibyo, nta n’umuntu n’umwe ikurikira.

N’ubwo iyi ’like’ yahise ikurwa kuri iyo foto, hari amafoto yabyo (screenshots) yari yamaze gufatwa, yakomeje gusakazwa ahantu henshi.

Uyu mukobwa wanakundanye na Kyrie Irving uzwi mu mukino wa Basketball muri Amerika, na we yagaragaje ko yishimiye kuba yabonye ’like’ iturutse kuri konti ya Papa, aza kuvuga ati "Ngiye i Vatican. Nibura nzajya muri Paradizo".

Ibi yabivuze atumira Papa Francis n’abandi bamukurikira barengeje imyaka 18, gusura urubuga ashyiraho ibindi bintu bitandukanye, ariko by’abakuru gusa.

Gukunda iyo foto abantu batandukanye babyibajijeho ndetse bamwe batera urwenya kuri Papa, harimo nk’uwavuze ati "Ubu uyu niwe Papa wanjye."

Natalia ni umukobwa w’ikimero ukunze gusangiza abamukurikira amafoto atandukanye, yiganjemo ayo yambaye bikini.

Konti ya Papa Francis igenzurwa n’abandi bantu bantu, ku buryo bishoboka ko umwe mu bari barimo kuyikoresha witiranyije iye n’iya Papa Francis, agakanda ’like’ ku ifoto y’uyu mukobwa ku bw’impanuka.

Konti yakanze like kuri iyi foto ariko ihita ikurwaho igitaraganya nyuma yaho bimenyekanye
Uyu mukobwa azwiho gusangiza abamukurikira amafoto yiganjemo ayo yambaye ibisa n'ubusa
Natalia akunze kwifotoza agaragaza imiterere y'umubiri we
Papa yibasiwe nyuma y'uko konti ye ikanze 'like' ku ifoto y'umukobwa wambaye agaragaza imiterere ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .