Kongera ikibuno, amatako no kugabanya amabere: Shira amatsiko ku bagore bafatiwe mu Karere ka Kicukiro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Kanama 2020 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Rwagati mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abagore babiri bo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gukoresha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi n’ibindi.

Bivugwa ko bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Rwezamenyo mu Kagari ka Niboye bari mu bikorwa byo kongeresha cyangwa kugabanyisha ikibuno n’amabere.

Muri icyo gihe cy’ifatwa ryabo, hakwirakwijwe amafoto ku mbuga nkoranyambaga y’abagore baryamye bubitse inda, hari ibintu bisa n’amashashi ashyirwamo serumu babashyize ahagana ku kibuno ku buryo bigikanda cyane.

Ku rundi ruhande, hari n’andi mafoto agaragaza amabere yambitswe ikintu gisa n’ikiyanyunyuza ku buryo uyarebye ubona yabaye maremare kurushaho. Ibyo byose byavugwaga ko byakorwaga n’abo batawe muri yombi.

Uretse ku kuvuga ko hari abagore babiri bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, nta yandi makuru arambuye RIB yigeze ishyira ahagaragara icyo gihe.

IGIHE yongeye kuganira n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko abafashwe ari uwitwa Uwimpuhwe Zawadi ukekwaho ibyaha bine na Kayitesi Zakia ukurikiranyweho ibyaha bibiri by’ubufatanyacyaha.

Uwimpuhwe akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gukoresha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Kayitesi we akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya n’ubufatanyacyaha mu gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi.

Abajijwe niba koko barongereraga abantu ikibuno n’amabere, Dr. Murangira yagize ati“Bifitanye isano n’ibyo baregwa, babeshyaga abantu ko babikora, bakabaha imiti abandi nabo bakishyura amafaranga.”

Yakomeje agira ati “Ikindi cyiyongera kuri ibyo ari nacyo gikomeye ni icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi. Hari abatangabuhamya benshi bagaragaza ko babahuzaga n’abagabo bakabasambanya, uwo Zawadi bakamwishyura n’uwasambanyijwe bakamwishyura.”

Dosiye y’aba baregwa yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 18 Kamena 2020, hakaba hasigaye kuyisuzuma ngo iregerwe Urukiko.

Hari hashize amezi atatu bikorwa, benshi bari bagannye ubwo buvuzi

Kubaga umuntu ukosora ubusembwa (chirurgie plastique et esthétique) ni ubuvuzi butangwa mu bitaro no mu mavuriro atandukanye hirya no hino ku isi. Mu Rwanda ubuvuzi nk’ubwo butangirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali no mu byitiriwe Umwami Faisal.

Icyakora uko iminsi igenda ishira, hirya no hino ku Isi hadutse abantu batandukanye babikora mu buryo butemewe n’amategeko, ku giciro gito ugereranyije n’icyo mu mavuriro asanzwe ariko ingaruka zabyo nazo zikaba nyinshi.

IGIHE yahuye n’umwe mu nshuti za hafi za Uwimpuhwe ndetse wajyagayo kenshi kureba uko ubuvuzi bwe bukorwa.
Yavuze ko uwo mukobwa yatangaga serivisi zirimo kongerera abagore n’abakobwa ikibuno, kongera mu matako (taille), guhagarika neza amabere, kugabanya inda ndetse no kugabanya inyama zo ku maboko.

Yabitangiye muri Gicurasi ubwo gahunda ya Guma mu Rugo yari irangiye, akajya abikorera iwe mu rugo aho yatangiranye imashini imwe yongera ikibuno, igabanya amaboko n’igabanya inda.

Uwaganiriye na IGIHE yavuze ko izo mashini yababwiraga ko yazivanye mu Bushinwa, naho ubumenyi bwo kubikora bwo yabuvanye muri Tanzania aho yari amaze igihe abikorera.

Ku muntu ushaka kongeresha ikibuno, yacibwaga ibihumbi 150 Frw, yakoresha icya rimwe no kongera mu matako akamuca ibihumbi 200 Frw. Kugabanya inda cyangwa amaboko buri kimwe hari ubwo yabacaga ibihumbi 100 Frw cyangwa ibihumbi 150 Frw.

Zawadi niwe wari nka muganga ari nawe wazanye ubwo buvuzi, naho Kayitesi akamufasha mu gukanda abamaze guhabwa serivisi (massage).

Iyo nshuti ya Zawadi yabwiye IGIHE ko yatangiye akorera abantu bake, nyuma bakagenda biyongera kuko uwavagayo yarangiraga undi.

Ati “Yari afite icyumba abikoreramo. Yatangiye afite imashini imwe hinjiraga umuntu umwe, nyuma aza kugira ebyiri hakaza babiri. Iyo wasangaga huzuye warategerezaga. Babikoreraga umuntu yisanzuye agakuramo imyenda yose cyangwa se agakuramo hasi. Ku kibuno basigagaho amavuta, bagashyiraho imashini ukamara isaha n’iminota 15. Abo byaryaga bamaragaho isaha imwe.”

“Imashini ikazamura umubiri ukuzuramo [mu kantu kameze nk’agakombe babaga bashyize ku kibuno], agapompa inyama ikuzuramo. Bigenda bimanuka bizamuka. Iyo wavagamo hari undi mu mama wakumasaga, umubiri ugasubirana.”
Ngo nta murwayi wararaga kwa Zawadi icyakora hari abashoboraga kuharara bategereje kugerwaho ku munsi ukurikiyeho. Abajijwe umubare w’abantu bahazaga nibura ku munsi, yavuze ko bari batangiye kuba benshi dore ko inzego z’umutekano zihagera zahasanze abasaga icumi.

Abakiliya benshi ba Zawadi ngo bari abagore n’abakobwa, cyane cyane baje kongeresha ikibuno, gukosoza amabere, kugabanyisha inda n’inyama zo ku maboko.

Andi makuru yatangajwe ubwo batabwaga muri yombi, ni uburyo ngo abafashwe banavugaga ko bongerera abagabo igitsina.

Inshuti ya Zawadi yari inahari ubwo bamufataga, ivuga ko kongera igitsina atari ukuri.

Ati “Kongera igitsina byo barabeshya, ahubwo yaguze imashini yo kongera ikibuno bamwongeza ako kongera igitsina ariko ntabwo yagakoreshaga.”

Izo mashini ngo yababwiye ko yaziguraga mu Bushinwa, nubwo nta kibyemeza. Nk’umuntu wari inshuti ye, yabajijwe niba Zawadi atarabonaga ko bidakwiriye cyangwa nta bwoba yajyaga agira ko ibyo akora bizamenyakana akaba yabihanirwa.

Yavuze ko yari agishakisha abakiliya, ati “We yashakaga kubanza gufatisha abakiliya ngo abone kubishyira ku karubanda, yari afite gahunda yo gufungura Salon de Coiffure”.

Yabajijwe icyo yaba azi ku bindi byaha bashinjwa birimo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsinda, avuga ko nta makuru abifiteho.

Uburyo bwo kongeresha ibice by’umubiri cyangwa kubigabanya hagamijwe ubwiza, bureze cyane mu bihugu bitandukanye ku Isi, gusa akenshi bikorwa mu buryo butemewe ari nabyo bisigira ingaruka ababikorewe. Hari abakoresha uburyo bwo kubaga, gukoresha imashini cyangwa guterwa inshinge.

Hari nk’umugore witwa Loreen Williams wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagiye kongeresha ikibuno mu 2012.

Yamaze kubikoresha atangira kujya aribwa mu mavi, yakwicara umwanya munini akananirwa kugeza ubwo abaganga bamubaze mu 2018. Umuhanzi Cardi B yongeresheje ikibuno mu 2014, amara iminsi aho bamuteye inshinge hava ari nako aribwa cyane.

Uretse uwo, hari n’abagiye babikoresha bigakorwa nabi bagakurizamo gupfa. Urugero ni umugore w’imyaka 31 witwa La­tesha Bynum wapfuye mu 2017 nyuma yo kongererwa ikibuno. Nyuma y’umwaka umwe, uwitwa Lesbia Ayala w’imyaka 48 na we yapfuye amaze kubagwa ngo bamwongerere ibice by’umubiri.

Ikindi gikomerera abajya kongeza cyangwa kugabanyisha ibice byabo by’umubiri ahantu hatemewe n’amategeko, ni uburibwe bitera kuko abenshi nta kinya baterwa, ibyo bakora bakabikorerwa bumva.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .