Byabaye ahagana saa yine z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022.
Amakuru IGIHE yahawe n’abari bahari, ngo umugore ufite ubumuga bwo kutabona yari afite amafaranga ibihumbi bitanu, ashaka kuyavunjisha.
Uwo mugabo yarabyemeye ariko atanga amafaranga atuzuye. Ufite ubumuga bwo kutabona yayakozeho yumva ntibihura n’ayo atanze, yitabaza abantu bari aho bavumburaga ko uwo mugabo yakoze amanyanga agatanga amafaranga atuzuye.
Abagabo babiri bari bahari bahise bafata uwo mugabo, bamwambura amafaranga ibihumbi ibitanu yari amaze kwaka uwo mugore.
Ibihano ntibyarangiriye aho kuko banamukanze ubugabo nka gasopo ngo atazongera gukora amakosa nk’ayo, nubwo icyo gihano kitemewe mu mategeko.
Uwitwa Biziyaremye Flavien uri mu bakandaga ubugabo yagize ati “ Umuhemu nk’uyu wiba impumyi nta kindi wamuhanisha uretse kumuha igihano nk’iki, urebe ko azongera kwiba.”
Yakomeje avuga ko atari inshuro ya mbere uyu mugabo wari wibye impumyi afatirwa mu cyuho ari gutuburira abaturage.
Abagore bari bahari bamusabiye imbabazi bahita bamurekura. Ukekwaho amanyanga we yireguye avuga ko yabitewe n’inzara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!