Uyu musore yatawe muri yombi amaze gushikuriza umuturage telefone ahazwi nko ku Mashyirahamwe mu Murenge wa Kimisagara.
Akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi iherereye mu nyubako ya Inkundamahoro.
Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara n’abakorera Nyabugogo babwiye IGIHE ko uyu musore asanganywe aya mayeri kuko buri gihe iyo yibye agafatwa atangira kwiyitumaho kugira ngo bamurekure.
Biziyaremye Innocent yagize ati “Arinera da, iyo buri gihe bamufashe atangira kwituma noneho inzego z’umutekano zikamurekura kuko birazicanga.”
Uwamahirwe Marie Claire, nawe yemeza ko yatangiye kwituma akimara gufatirwa mu cyuho amaze kwiba.
Yagize ati “Umva ni umutekamutwe ukomeye cyane kandi ni umujura ukomeye uzwi gusa igitangaza abantu n’uko gihe iyo bamafashe amaze kwiba ahita atangira kwituma n’abamufunze bakamufungura.”
Uyu musore akimara gufatirwa mu cyuho amaze kwiba, umunyamakuru wa IGIHE yagiye aho afungiye asanga yari yitumye mu cyumba polisi yari yamufungiyemo.
Komanda wa Polisi ya Kimisagara nawe yemereye IGIHE ko buri gihe iyo uyu musore afashwe amaze kwiba akajya gufungwa atangira kwituma kugira ngo arekurwe anashimangira ko yahise ajyanwa i Gikondo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!