00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Umusaza yananiwe gutera akabariro acibwa ibihumbi 50 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 03:58
Yasuwe :

Umusaza yananiwe gutera akabariro ubwo yari acyuye umukobwa ukora uburaya mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, acibwa ibihumbi 50 Frw by’uko yamutesheje umwanya.

Ibi byabaye ahagana saa ine n’igice zo ku wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Kimisagara ndetse bituma abaturage banyuraga hafi y’iryo duka bahurura ari benshi.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu musaza usanzwe ari umucuruzi, yinjije umukobwa ukora uburaya mu iduka rye bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina ariko bageze ku buriri igitsina cye cyanga gufata umurego.

Umukobwa byamuteye umujinya, avuga ko kubera umwanya yamutesheje amwishyura ibihumbi 50 Frw cyangwa akamuteza abantu.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yaciye ibihumbi 50 Frw uwo mucuruzi kuko yamutesheje igihe.

Yagize ati “ Twazanye hano turicara turaganira nyuma arambwira ngo arumva byanze, ndamubwira ngo nturi umuntu mukuru se? Ntitwagorana sinaca ibiciro uraza kungenera, nibwo twagiye mu cyumba umusaza aragerageza biranga igitsina nticyafata umurego.”

Uyu musaza wanze kugira ibyinshi avuga, yabwiye umunyamakuru ko ibyamubayeyo ari akagambane yakorewe n’abandi bacuruzi kugira ngo acibwe amafaranga y’ubuntu gusa.

Inzego zishinzwe umutekano mu Murenge wa Kimisagara zahise zitwara uwo mukubwa n’uwo musaza, bajyanwa ku Murenge gucoca ikibazo cyabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .