00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yariye karungu nyuma yo kuryamana n’abasore batatu kubera ubusinzi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Umukobwa wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge utunzwe no kwicuruza, yaguriwe inzoga n’umusore bari bemeranyije kuryamana arasinda, bituma aryamana n’abandi bagenzi be babiri mu buryo atari yateguye ndetse ntihagira n’umwe umwishyura.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gitega ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uwo mukobwa yari yemereye umusore wari wamusohokanye mu kabari ko ari bumwishyure ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo baryamane.

Bavuga ko uwo musore yabanje kumugurira inzoga babona kujya kuryamana. Icyakora ntiyamwishyura ndetse amuteza bagenzi be ubwo yari amaze gusinda.

Karimunda Vianney yagize ati “Yabanje amuzana hano mu kabari aramusengerera umukobwa ajyana umusore aho acumbika bakora ibyo bakora umukobwa arasinzira kuko yari yasinze.”

Akomeza avuga ko uwo musore yahise ahamagara bagenzi be babiri abarangira aho uwo mukobwa atuye barahagera ngo na bo baramusambanya.

Umukobwa yabwiye IGIHE ko yahohotewe ndetse ameze nk’uwafashwe ku ngufu cyane ko n’uwo musore atamwishyuye amafaranga bari bumvikanye.

Ati “ Njye naje aha ku kabari kugira ngo ndebe ko mpabasanga noneho dukizwe na Leta kuko ako gasore ntikanyishyuye noneho kagiye kanazana abandi ntazi tutumvikanye."

Yongeyeho ko akeka ko hari ibyo uwo musore yamushyiriye mu nzoga igihe yajyaga mu bwiherero bw’ako kabari bitewe n’uko ari bwo bwa mbere aryamanye n’umuntu akagenda atamwishyuye bikagera n’aho aryamana n’abantu atazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .