Uyu musore ubusanzwe uvuka mu Karere ka Nyamasheke yabwiye IGIHE ko yahisemo kujya acururiza brochettes mu nzira nyuma y’aho utubari dufungiwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Uwikunda yageze i Kigali mu 2016 aje gushakisha akazi ko mu rugo ariko nyuma yo kubona ko nta mafaranga menshi akabamo ahitamo gutangira kwiga kotsa inyama kugira ngo abashe kujya abona agatubutse.
Ati “Naje i Kigali k’ubw’ubuzima bubi nari mbayemo i Nyamasheke n’umuryango wanjye, akazi ko mu rugo nagakoze igihe gito nkuyemo igishoro negera mucoma twari duturanye arabinyigisha noneho nyashoramo."
Yavuze ko yatangiye kotsa inyama akora mu kabari ariko nyuma y’uko Covid-19 ije ahitamo gutangira kujya azicururiza mu nzira kugira ngo abashe kubona icyamutunga muri ibi bihe kuko utubari badufunze.
Uwikunda avuga ko ku munsi acuruza ibiro bitanu by’inyama n’ibiro 20 by’ibirayi. Ngo iyo byagenze neza, ashobora kunguka agera ku bihumbi 18Frw.
Ati “Ku munsi ngurisha ibiro bitanu by’inyama n’ibiro 20 by’ibirayi byokeje ngakuramo inyungu iri hagati y’ibihumbi 16Frw n’ibihumbi 18frw.”
Yavuze ko zimwe mu ngorane ahura nazo harimo kutizerwa n’abantu kuko hari n’abamubaza niba inyama abaha atari iz’imbwa cyane ko brochette imwe ayigurisha amafaranga 300Frw, ikirayi akakigurisha 50Frw.
Ati “Ingorane n’uko hari abantu bahora bambanza niba ncuruza inyama z’inka cyangwa z’imbwa uretse ko nyine njye mbihorera bitewe n’uko mba nzi icyo nshaka.”
Uwikunda ngo amafaranga akura muri uyu mwuga ayishyuriramo amashuri barumuna be babiri akanafasha nyina asigaye akayishyuramo inzu akanakuramo ibimutunga.
Yavuze ko nubwo uburyo acuruzamo butemewe kuko bifatwa nk’ubuzunguzayi, intego ari ugushaka aho azajya abikorera hemewe ubundi akabikora kinyamwuga.
Yaboneyeho gusaba urundi rubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakihangira imirimo kuko ariyo soko y’ubuzima aho kwishora mu buraya cyangwa mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!