Kigali: Umubyeyi yamwenyuye nyuma yo kwibaruka impanga enye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Mu rukerera rwo ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal umubyeyi witwa Liliane yibarutse abana bane b’impanga.

Uyu mubyeyi yabyaye neza abana bane barimo abahungu batatu ndetse n’umukobwa umwe, bose bavukanye hejuru y’ikilo kimwe.

Umuryango wa Liliane na James wabonye urubyaro nyuma y’igihe kirekire wari umaze utegereje.

Umubyeyi wibarutse abana bane kuri ubu aracyari kwitabwaho mu bitaro ndetse abana be bose bameze neza.

Mu Bitaro bya Faisal kandi mu mwaka ushize wa 2020 habyariyemo abandi babyeyi babiri babyaye impanga z’abana bane n’abandi babiri babyaye impanga z’abana batatu.

Umuryango wa Liliane na James wibarutse impanga enye nyuma y'igihe utegereje
Abaganga bemeje ko ubuzima bw'aba bana bane bumeze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .