00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Uburiganya bw’abacuruza imyenda ya caguwa babanje kuyisiga cirage n’amavuta

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 12:36
Yasuwe :

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakunda kwambara imyenda ya caguwa baravuga ko babangamiwe n’abayicuruza babanje kuyisiga umuti w’inkweto n’amavuta y’ubuto mu rwego rwo kujijisha abaguzi babereka ko ari mishya.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bemeza ko iyi ngeso ikunze kugaragara mu bakorera mu Isoko ry’Inkundamahoro riherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Bavuga ko ibi bibateza igihombo kuko hari ubwo bagura umwenda bazi ko ufite ibara ry’umukara bawumesa rimwe ugahita uhinduka.

Bakomeza bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi budakurikirana aba bacuruzi mu gihe babikora ntawe bikanga.

Uwitwa Sibomana Thomas wo mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Njye hari igihe nayambaye ntashye ngiye koga nsanga umubiri wanjye wagiyeho ibibara ugira ngo nisize umuti w’ikaramu.”

Umwe mu bacuruza amapantalo ya caguwa mu Isoko ry’Inkundamahoro, yabwiye IGIHE ko bayasiga cirage n’amavuta kugira ngo arusheho kugaragara neza.

Ati “Ni bwa bunyamujyi bwo guhiga amafaranga, nyine uba waranguye nawe wabona ipantalo ifite umukara itagaragara neza isa nk’iyapfubye ukongera ukayitera ikirungo ukayirema bushya kugira ngo uyungukemo kuko nawe uba washoye ayawe.”

Iyo myenda yasizwe cirage n’amavuta ngo ikunze kugurishwa nijoro ahantu hari amatara ku buryo abayigura badapfa kurabukwa ko hari ibyo yasizwe.

Imyenda irimo amapantalo ya caguwa mbere y'uko bayicuruza bamwe babanza kuyisiga cirage
Babikora bagamije kujijisha abaguzi kandi inshuro nyinshi bakayicuruza mu masaha y'ijoro
Mu gusiga imyenda bifashisha cirage n'ubuto
Abacuruza iyi myenda bemeza ko babikora kugira ngo ibashe kubavaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .