00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Rwabuze gica mu muryango w’umugabo washatse abagore batandatu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 12:42
Yasuwe :

Umuryango utuye mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, umaze iminsi mu makimbirane ashingiye ku mitungo, kubera ko umugabo yashatse abagore batandatu none abana bamuvutseho bakomeje guhera mu gihirahiro.

Abaturage bavuga ko abana b’uwo mugabo witabye Imana, bapfa inzu iherereye mu Biryogo, ibamo umugore we wa gatandatu binavugwa ko ari we w’isezerano. Icyakora, abana bavutse ku bandi bagore batanu basigaye ntibabikozwa, ndetse bashaka kuyimusohoramo.

Ni amakimbirane yafashe indi ntera mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza, CHOGM, yabereye mu Rwanda muri Kamena 2022.

Muri icyo gihe ngo ubuyobozi bwasabye abatuye muri aka gace kahinduwe "car free zone" kuvugurura inzu zabo, kugira ngo zise neza.

Umwe mu bana b’uyu mugore wa nyuma yabwiye IGIHE ko abavandimwe bo ku bandi bagore bari guhakana ko nyina ari umugore w’isezerano, ndetse bashaka ko ava mu nzu yasigiwe na se.

Avuga ko banafite mpungenge z’uko ubwo bajyaga ku Murenge wa Nyamirambo gusaba impapuro zigaragaza ko nyina ari we mugore wemewe wa se, ubuyobozi bwababwiye ko ntazo bufite kuko basezeranye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bubagira inama yo kugana inkiko.

Yagize ati "Mama ni we mugore w’isezerano wa papa, ariko ubu bamwe mu bavandimwe bari kubihakana kandi afite n’impapuro zibigaragaza, ku buryo bari gushaka ko ava mu nzu iri mu Biryogo."

Yakomeje ati "Ikibazo cyaje ubwo batubwiraga ngo tuvugurure inzu, tubasaba ko nabo bagiramo uruhare, barabyanga, ahubwo batangira kuvuga ngo mama si umugore w’isezerano ngo nayivemo, ngo nanjye umwana wa nyuma wa papa narakuze, mu gihe hari impapuro zigaragaza ko ari we mugore w’isizerano."

Abana bo ku bagore bakuru bavuga ko batazi niba se yarasezeranye n’uyu mugore muto, ahubwo ngo bashidutse yariyandikishijeho imitungo yose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yemeje ko ikibazo cy’amakimbirane ari muri uyu muryango bakimenye.

Ati "Ikibazo twarakimenye turimo kugikurikirana."

Abatuye muri aka gace ka Biryogo basaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo, cyane ko amakimbirae ashingiye ku mitungo ari amwe mu biteza umutekano muke, ndetse hari n’abashobora kuhaburira ubuzima.

Inzu nyakwigendera yasize ikomeje guteza amakimbirane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .