00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Inyama y’inkoko ntikiribwa n’abifite gusa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 02:06
Yasuwe :

Kera umuntu wariye inkoko yafatwaga nk’umukire, umuntu wifite ku buryo n’uwabaga ayifite yayigurishaga akaguramo inyama zindi nk’iz’ihene cyangwa se inka. Ubu bisa n’ibyahindutse kuri bamwe bo muri Kigali kuko igihe cyose ayishakiye ashobora kuyishinga iryinyo kandi ku mafaranga make.

Kubera iterambere ryazanye uburyo inkoko ziribwa zishobora gukura mu gihe gito, ubu ntibikiri ikibazo kubona inyama zazo. N’ikibazo cy’uko zabaga zihenze mbere ntizigonderwe n’ubonetse wese ntikikiriho i Nyamirambo.

Iyo ugeze i Nyamirambo, ubona ahantu henshi bacuruza inyama z’inkoko ku buryo uyishaka ashobora kugura nk’ukuguru gusa gutetse, yagera mu rugo akagura utunyanya n’ibindi birungo agakora agasosi ubundi akica isari.

Ukuguru kw’inkoko ushobora kukugura amafaranga 500 Frw kandi gukaranze mu mavuta.

Munyentwari Augustin utuye mu Murenge wa Nyamirambo yavuze ko kuva aho muri ako gace basigaye bagurisha inyama z’inkoko uhereye kuri 500 Frw, bigaragaza ko zitakiri iz’abifite.

Ati “Twakuze tuzi ko inkoko n’amagi ababirya ari abakire ku buryo no mu cyaro aborozi bazororaga gusa ntibazirye bakaza kuzigurisha i Kigali ariko ubu iyo ushatse ukugura amafaranga 500 Frw.”

Ibi Munyentwari abihuriyeho na mugenzi we witwa Muhirwa Rene nawe utuye i Nyamirambo.

Uwase Rehema ucuruza ibisate b’inyama z’inkoko zikaranze i Nyamirambo yabwiye IGIHE ko aribyo bimutunze kandi ari ubucuruzi bugenda.

Ati “ Inkoko imwe nyigura 4000 Frw cyangwa 3500 Frw nkayicamo ibice bitandukanye. Buri gisate bakakigura 500 Frw ku buryo iyo ngurishije ebyiri ntaburamo inyungu yagura indi nkoko nzima.”

Hari abatari bake bihangiye umurimo wo kugurisha ibice by'inyama z'inkoko zitetse ku buryo nk'ukuguru kwayo kugura 500 Frw

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .