00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bashinjwe kwiba amafaranga na telefone uwo bavanye mu kabyiniro biteza impagarara

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 August 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Umukobwa n’umusore bo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, bashinjwe kwiba umugore bari bavanye mu kabyiniro ubwo bari kumwe muri ‘Taxi Voiture’ bari bakodesheje bataha, abavumbuye biteza umutekano muke.

Ibi byabaye ahagana saa tatu za mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2022, munsi y’agace gakunze kugaragaramo abakora uburaya kitwa Matimba.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu musore n’umukobwa bari bagiye mu kabyiniro, nyuma babura moto ibacyura bateranya amafaranga batega Taxi Voiture ariko basaba n’uwo mugore ko yongeraho andi kugira ngo iyo modoka ibageze i Nyamirambo kubera ko nawe batahaga mu gace kamwe.

Bavuga ko bitewe n’uko uwo mugore yari yananiwe cyane yaje gusinzirira muri iyo modoka, batangira kumusaka maze bakura telefone n’amafaranga ibihumbi 10Frw mu isakoshi ye.

Umwe yagize ati “Umugore yaje asinziriye mu modoka noneho umushoferi ageze aho bari bamubwiye kubageza aramubyutsa ariko atangiye gushakisha amafaranga yongeraho kugira ngo bishyure iyo modoka arayabura, anabura telefone ye batangira kurwana uko.”

Undi yagize ati “Imvururu zatangiye nyuma y’uko uwo mugore abuze amafaranga yishyura umushoferi na telefone ye kuko n’umushoferi yashakaga amafaranga yari yabaciye.”

Abaturage bo muri aka gace bari bahuruye bahise batangira gusaba uwo mukobwa wari ufite amahane menshi gutanga telefone n’amafaranga y’abandi yari yatwaye dore ko n’uwo musore bari kumwe na we yabimushinjaga.

Iyo nkumi n’uwo musore bashinjwaga ubujura bari barahiye ko nta kintu na kimwe bari butange.

Umunyamakuru wa IGIHE, yavuye muri aka gace kabereyemo imvururu dore ko n’umuhanda wari wafunzwe abaturage bari guhamagara ubuyobozi kugira ngo buhoshe izo mvururu inzira yongere kuba nyabagendwa.

Umukobwa yari yarahiye ko nta mafaranga na telefoni by'umugore bari kumwe yatwaye
Iyi ni yo modoka yari yakodeshejwe bagiye kuyishyura amafaranga arabura
Abaturage bari bahuruye ari benshi inzira yafunzwe kubera abashinjwaga kwiba telefoni n'amafaranga bakanga kubisubiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .