00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora uburaya i Kigali bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 May 2022 saa 12:44
Yasuwe :

Izamuka ry’ibiciro rikomeje kuvugisha benshi kuko ritagarukiye gusa ku byo abantu barya cyangwa banywa, ryageze no mu zindi serivisi n’izitemewe n’amategeko. Ubu ni yo ntero no mu bakobwa bicuruza.

Nubwo batarangura nk’uko bimeze ku bacuruza isukari, ingano n’amavuta biva mu bilometero ibihumbi ngo bigere mu Rwanda, abicuruza bavuga ko bazamuye ibiciro kuko amafaranga bahabwaga mbere, ubu ntacyo ashobora kubamarira.

Mbere isukari yaguraga 1000 Frw, ubu igeze ku 2000 Frw. Akabyeri kaguraga 500 Frw ubu ni 700 Frw, mbese ibintu bimaze guhenda kugeza no ku rusenda rwa pilipili na dodo duhinga iwacu.

Ku ruhande rumwe, hari ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine yahungabanyije ubwikorezi ku rwego mpuzamahanga, ariko ku rundi ruhande abahanga mu by’ubukungu bahamya ko na mbere y’iyi ntambara, izamuka ry’ibiciro ryigaragazaga.

Bijyanye n’uko ubukungu bw’ibihugu bugenda busohoka mu ifungwa ryari rimaze igihe ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, maze ibikenewe ku isoko ntibihwane n’ibihari, bigatera izamuka ry’ibiciro.

Bamwe mu bakora uburaya baganiriye na IGIHE, bavuga ko bongereye ibiciro kubera ko ibintu byose bisigaye bihenda, ngo babashe kubona ibibatunga.

Nubwo bakorera amafaranga make nk’uko babivuga, bemeza ko ntawe uri kuryamana n’umugabo (kubikora ishuro imwe) atamwishyuye 5000 Frw, mu gihe mbere n’ufite 2000 Frw yabigonderaga, ndetse ngo rimwe na rimwe na 1000 Frw barayafataga.

Uwitwa Uwase (twahisemo gukoresha izina rimwe) yavuze ko bumvise ko intambara yo muri Ukraine ari yo yatumye ibintu byose bihenda, bityo ko nabo batakomeza kugendera ku biciro bimwe, nk’aho nta cyabaye.

Ati "Mbere nabashaga kuba umugabo namuhera ku 2000 Frw inshuro imwe, ariko ubu kubera intambara yo muri Ukraine yatumye ibiciro bizamuka ahantu hose. Nta mugabo twaryamana atampaye 5000 Frw cyangwa 10,000 Frw, kubera ko n’isukari isigaye igura 2000 Frw.”

Uwamahoro utuye mu Miduha i Nyamirambo, we avuga ko mbere hari n’igihe yaryamanaga n’umugabo kuko yamuguriye icyo kunywa gusa, akanamuha amafaranga y’urugendo. Ariko burya si buno.

Ati "Mbere hari n’igihe numvikanaga n’umugabo nk’uku, ukaza ukangurira byeri nkanywa, nasinda tugataha nyuma ukampa n’ako gatike kansubiza mu rugo. Ariko ubu sinshobora kuko n’ibyo birayi bisigaye bigura 400 Frw, yewe n’ikibiriti ntikikigura 20 Frw."

Ubu ngo umugabo umushatse amwishyura 5000 Frw iyo ashaka ko baryamana inshuro imwe gusa, yashaka ko bararana akamuha 15,000 Frw, bitewe n’aho ibiciro bigeze muri iki gihe.

Ni kimwe na Kayitesi utuye muri Sodoma i Gikondo. Ashimangira ko intambara yo muri Ukraine yatumye bazamura ibiciro.

Yagize ati "Ubu se wakumva byeri zarazamutse, buri kintu cyose ibiciro byarazamutse, wowe ntuzamure ibiciro? Iyo moto se utega ujya gushaka umugabo wayishyura iki cyangwa iyo sabuni? Nyine intambara yo muri Ukraine hari abo izakiza n’abo izakenesha."

Yongeyeho ko ubu nta mugabo bashobora kuryamana atamwishyuye 15,000Frw cyangwa 10,000 Frw, kugira ngo na we abashe guhaha ikintu cyose yifuje.

Inzego zitandukanye zishishikariza abakora uburaya kubureka bagashaka indi mirimo yabateza imbere, kuko ibyo bakora ari kimwe mu bitiza umurindi inda zitateguwe n’ikwirakwira ry’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, zirimo Virus itera Sida.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko mu gihe abafite virus itera Sida mu Rwanda bari bamaze igihe ari 3%, mu bafite imyaka 15-49 bageze ku gipimo cya 2.6%.

Umujyi wa Kigali wo mu bafite iyo virusi wari ugeze kuri 4%. Imibare iteye inkeke mu bakora uburaya ariko, kuko yerekanye ko 50% bafite virusi itera Sida.

Icyiza ni uko hafi 90% yabo bari ku miti igabanya ubukana, bivuga ko kwanduza kwabo biba byamaze kugabanukaho 96%.

Mu nama nkuru iheruka y’Umuryango FPR Inkotanyi, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatanze impuruza ko ubusambanyi bumaze gufata indi ntera mu rubyiruko, igiteye inkeke kurushaho kikaba ko usanga "rutinya gutwita kurusha kwandura virusi itera Sida."

Iyo nama yafashe umwanzuro wo "gukomeza gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’inda ziterwa abangavu."

Uburyo bwizewe kurusha ubundi mu kwirinda izi ndwara ni ukwifata, gukoresha agakingirizo cyangwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wizewe (wipimishije).

Igihe umuntu yakoze imibonano mpuzabitsina atikingiye nabwo, abaganga bashobora kumuha imiti imurinda kwandura bitewe n’amasaha ashize, nubwo bitizewe nk’uburyo bubiri bwa mbere.

Uburaya i Kigali bukorwa ku bwinshi, ariko burimo ibyago bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .