Kicukiro: Umugabo n’umugore baketsweho gusambana hitabazwa gupima amakariso yabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Ukuboza 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Umugabo n’umugore bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, bivugwa ko bose bafite abo bashakanye byemewe n’amategeko baketsweho gusambana biba ngombwa ko hitabazwa gupima amakariso yabo.

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, nibwo uyu mugabo n’umugore bivugwa ko bacaga inyuma abo bashakanye baguwe gitumo bari kumwe bavanye ahantu bikekwa ko ari mu icumbi.

Bivugwa ko abaturage bari barabwiye umugabo w’uyu mugore ko hari umuntu ujya usambana n’uwo bashakanye.

Bavuga ko uyu mugore yabeshye umugabo we ko arwaye, maze undi amutiza imodoka ngo ajye kwivuza ku Bitaro bya Masaka.

Akihagera yinjijemo imodoka arayiparika ahita ahamagara iy’undi [bivugwa ko ari inshoreke ye] araza baragenda.

Ababonye bagenda bahise bahamagara uwo mugabo nawe ahita afata indi modoka ajya kuri ibyo bitaro. Ahageze yahamagaye umugore we ariko ntiyitaba.

Byabaye ngombwa ko ategereza, hashira igihe kigera ku isaha n’igice aba aribwo umugore we n’undi mugabo bari bajyanye baza, akibakubita amaso ati “Ndabafashe muvuye gusambana” atangira gushaka kurwana n’uwo mugabo wundi.

Muri ako kanya umugore ngo yahise abwira uwo bari kumwe ngo agonge umugabo we, abashinzwe umutekano aho barahagoboka.

Abari aho ntibajijinganyije kwitabaza inzego z’umutekano zifata uyu mugore n’uwo bari kumwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Donatien Murenzi, yabwiye IGIHE, ko abaganga bo ku bitaro bya Masaka bakimara kubapima n’amakariso yabo bombi, yahise yoherezwa ku bitaro bya Kacyiru.

Ati “Nibyo byarabaye ariko hakimara kuza inzego z’umutekano hifashishijwe ibitaro bya Masaka biba ngombwa ko babapima ku buryo nyuma banohereje amakariso yabo ku bitaro bya Polisi n’ibindi bimenyetso.”

Uyu mugore n’umugabo bivugwa ko ari inshoreke ye kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza