Ku Cyumweru gishize nibwo Kamau yahamagaye nyina amubwira ko yashimuswe n’abagizi ba nabi none akaba asabwa gutanga amafaranga angana n’ibihumbi 70 by’amashilingi ($593).
Mu rwego rwo kurengera ubuzima by’umwana wabo ku ikubitiro rya mbere bahise bohereza ibihumbi 40 by’amashilingi. Ababyeyi be bihutiye kubimesha Polisi kugira ngo irokore ubuzima bwe.
Ku wa gatatu hatangiye iperereza ku ishimutwa ry’uwo mwana, bamusanga mu kabyiniro yagiye kwishimisha n’umugore.
Amakuru dukesha BBC avuga ko Kamau abajijwe na polisi icyamuteye guhimba ishimutwa rye, yasubije ko yabitewe n’uko yariye amafaranga y’ishuri, akaba atashoboraga gukora ikizamini atarishyura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!