Kenya: Umukobwa yiyahuye nyuma yo gukozwa isoni n’umwarimu ari mu mihango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nzeri 2019 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umunyeshuri w’umukobwa wo mu Ntara ya Bomet muri Kenya, mu cyumweru gishize yiyahuye nyuma y’uko akojejwe isoni n’umwarimu amuhora ko yagiye mu mihango igatera ikizinga ku mwambaro we.

Nyina w’uwo mwana w’imyaka 14 avuga ko yiyahuye yimanitse nyuma yo kwandagazwa n’umwarimu, nk’uko Daily Nation yabitangaje.

Uwo mukobwa ngo wari ugiye mu mihango bwa mbere, yashidutse yayigiyemo maze begenzi be baza kumushungera. Ngo yaketse ko mwarimu we ashobora kumugira inama y’icyo yakora mu ibanga, ariko ngo si ko byagenze.

Nyina w’uwo mukobwa Beatrice Koech, yatangaje ko uwo mwarimu yakojeje isoni uwo mukobwa imbere ya bagenzi be bigana, amwita umunyamwanda kubera kwanduza ikanzu ye, ahita amusohora hanze.

Yakomeje ati “Nta dutambaro twabigenewe yari afite. Amaraso amaze kujya ku myenda ye, bamusohoye mu ishuri baramubwira ngo ajye guhagarara hanze.”

Uwo mukobwa ngo yatashye yuzuye agahinda yibaza ibimubayeho, atekerereza nyina ibyabaye byose, ajya kuvoma ku mugezi hafi aho, agezeyo agahinda kamusaze yiyahura akoresheje igitenge yari afite.

Uru rupfu rwe rwateje imyigaragambyo maze umubare munini w’ababyeyi ukoranira ku ishuri, kugeza ubwo polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu kubatatanya. Kuva ubwo iri shuri ubu rirafunze.

Mu 2017 Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatoye itegeko ryo guha ku buntu umunyeshuri wese w’umukobwa ibikoresho by’isuku byifashishwa mu mihango. Gusa hibazwa impamvu ritaratangira gukurikizwa mu mashuri yose.

Umukobwa wo muri Kenya yiyahuye nyuma yo gukozwa isoni n’umwarimu ari mu mihango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza