00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umukandida ushaka kuba Perezida yasabye ko urumogi ruhingwa ku mihanda minini muri Nairobi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 June 2022 saa 10:24
Yasuwe :

Prof George Wajackoyah, Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, yatangaje ko mu gihugu hari ibice bimwe na bimwe bidakoreshwa uko bikwiriye, bishobora kubyazwa umusaruro bihingwamo ibintu by’ingenzi kurusha indabo.

Uyu mugabo yavuze ko mu mihanda y’i Nairobi, hahingwa urumogi aho gushyirwa indabo kuko arirwo rufite inyungu kuzirusha.

Prof George Wajackoyah asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza wigisha amategeko.

Yabwiye abanyamakuru ko indabo zihingwa kugira ngo zirimbishe ahantu, ariko ko hari nk’aho zashyizwe mu mihanda y’i Nairobi bikarangira zangiritse. Yavuze ko aho kugira ngo aho hantu hapfushwe ubusa, hakwiriye guhingwa urumogi.

Ni umugabo uyoboye ishyaka ryitwa Roots, ku wa Kane yemejwe nk’Umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu gusa amaze igihe kinini akora ubuvugizi asaba ko urumogi ruhingwa mu buryo bwemewe n’amategeko muri Kenya.

Usibye urumogi, muri gahunda ze Wajachoyah avuga ko ateganya ko gushyiraho ba minisitiri b’intebe umunani, agaharika itegeko nshinga mu gihe cy’amezi atandatu kandi akagena ko Abanya-Kenya bajya bakora iminsi ine mu cyumweru, ni ukuvuga guhera ku wa Mbere kugera ku wa Kane.

Prof George Wajackoyah arashaka ko muri Kenya urumogi ruhingwa mu mihanda y'i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .