00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umudepite yakatiwe gufungwa imyaka 67

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 06:26
Yasuwe :

Urukiko rukuru muri Kenya rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 67 ku mudepite uhagarariye agace ka Sirisia witwa John Waluke, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa.

Uyu mudepite ashinjwa amanyanga no kunyereza miliyoni zisaga 2.5 z’amadolari (Miliyari 2.5 Frw) afatanyije na mugenzi we witwa Grace Wakhungu.

Urukiko rukuru rwatangaje ko igihano abo bantu bari bahawe n’urukiko rwisumbuye cyumvikana kandi hakurikijwe amategeko.

Wakhungu we yakatiwe gufungwa imyaka 69, icyakora urukiko rwanzuye ko mu gihe abo bantu bakwishyura amafaranga basabwa, batajya muri gereza.

Abahamijwe ibyaha bahawe iminsi 14 yo kujuriria umwanzuro w’urukiko rukuru.

Kugira ngo bemererwa kurekurwa, basabwa kwishyura nibura buri umwe miliyoni esheshatu z’amadolari (ni ukuvuga miliyari zisaga 6 Frw).

John Waluke yakatiwe gufungwa imyaka 67

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .