Kenya: Pasiteri yemeye ko yasambanyije abakobwa be babiri akabatera inda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umupasiteri wo mu gace Kirinyaga gaherereye mu birometero 104 uvuye i Nairobi, yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo gusambanya abakobwa be babiri bari munsi y’imyaka 18, akanabatera inda.

Uyu mugabo w’imyaka 51 wari umupasiteri mu Itorero rya ‘Akurino’, yemeye icyaha imbere y’urukiko kuwa Kabiri w’iki cyumweru, aho ubwe yivugiye ko yasambanyije abakobwe be babiri, umwe ufite imyaka 14 n’undi w’imyaka 16.

Uyu mugabo yakoze aya morerwa mu bihe bibiri bitandukanye, aho icyaha cya mbere yagikoze hagati ya tariki ya 1 na 30 Kamena 2019, ikindi agikora hagati ya tariki ya 1 na 30 Kanama 2020.

Bivugwa ko uyu mugabo yari yarateye ubwoba abana be, ababwira ko nihagira uwibeshya agakopfora azahura n’akaga. Gusa hari abagore babiri bo muri ako gace baje kubimenya maze batanga ikirego kuri polisi, bavuga ko bazatuza ari uko abo bana bahawe ubutabera.

Nubwo uyu mugabo yagejejwe imbere y’urukiko kuwa kabiri ntabwo yahise aburana, kuko umushinjacyaha, Patricia Gikunju yasabye igihe gihagije cyo gushaka ibyemezo by’amavuko by’abo bana yafashe ku ngufu kugira ngo haboneke gihamya ko koko batujuje imyaka y’ubukure.

Umushinjacyaha n’itsinda rye bahise bahabwa igihe cy’iminsi ibiri, urukiko rwanzura ko uyu umugabo azongera kuburanishwa kuwa kane tariki ya 7 Mutarama uyu mwaka, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya polisi ya Sagana.

Uyu mupasiteri w'imyaka 51 yemeye ko yasambanyije abane be babiri akabatera inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .