Kenya: Nyuma y’imyaka 46 atagera iwabo batunguwe no kongera kumuca iryera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mutarama 2021 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Abavandimwe ba Francis Indek Arachabon bongeye kumwenyura ubwo bagirirwaga amahirwe yo kumubona n’amaso yabo nyuma y’imyaka 46 bazi ko yapfuye.

Mu 1975 nibwo Francis Indek Arachabon yafashe umwanzuro wo kuva iwabo mu gace ka Kolait muri Adumai ajya gusura nyirarume wari utuye muri Kimilili (ubu hazwi nka Bungoma). Francis Indek Arachabon iki gihe wari umusore w’imyaka 29 yahisemo kuva ku ivuko ngo arebe ko yabona akazi.

Ageze kwa nyirarume ngo ntiyahamaze igihe kinini ahubwo ngo yahise ahava akomereza ahitwa Uasin Gishu gushaka akazi. Kuva iki gihe ngo ntiyongeye kuvugana n’umwe mu bagize umuryango we.

Nyuma yo kubona ko hashize igihe nta gakuru ke ababyeyi n’abavandimwe ba Francis Indek Arachabon batangiye kumushakishiriza ahantu hatandukanye harimo aho polisi ikorera ndetse no mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye. Gusa ngo ibi byose ntibyagenze neza birangira bakuyeyo amaso bumva ko yitabye Imana.

Ku Gatandatu nibwo umuvandimwe wa Francis Indek Arachabon witwa Erneo Okadapao yabonye ngo imodoka y’umweru igana mu gace batuyemo atungurwa no kumva shoferi wayo amuhamagara mu mazina.

Nyuma yo kumva umuntu amuhamagaye, Erneo Okadapao yegereye iyi modoka maze uyu mushoferi amubaza niba umugenzi atwaye amuzi, undi na we ngo amaze kubona uwo ari we yahise agwa mu kantu.

Ati “Natunguwe no gusanga ari umuvandimwe natakajeho amafaranga menshi mushakisha. Nitabaje abapfumu n’abanyamasengesho tumushakisha ariko ntacyo byatanze.”

Ikinyamakuru The Nation cyari aha ubwo aba bavandimwe bongeraga guhura yavuze ko bamaze igihe kinini barebana mu maso nta we uvuga.

Amakuru ngo yahise akwira icyaro cyose maze abari urungano rwa Francis Indek Arachabon baza kwihera ijisho inshuti yo mu buto bari bamaze imyaka 46 badaca iryera.

Francis Indek Arachabon yishimiye gusangiza abavandimwe be ko ubu ari umugabo ufite umugore n’abana batatu. Yavuze ko atazi neza icyatumye atagaruka gusura umuryango we muri iyo myaka yose ariko yemeza ko ashobora kuba yarabitewe n’inshuti nziza yari afite zatumaga adatekereza cyane ku muryango.

Francis Indek Arachabon wasanze iwabo uyu murumuna we na mushiki we gusa, yashyikirijwe inkuru mbi imubwira ko se yapfuye mu 1997 akurikirwa na nyina witabye Imana mu 2002.

Francis Indek Arachabon yavuze ko nubwo atabashije kubona ababyeyi be ashimira Imana kuba yongeye guhura n’abavandimwe be.

Ati “Nubwo ntabashije kubona ababyeyi banjye, ndashimira Imana ko nabashije kubona barumuna banjye na mushiki wanjye. Tuzagumana kugeza igihe tuzapfira.”

Muri iyi myaka yose Francis Indek Arachabon yabwiye abavandimwe be ko atigeze abasha gukorera amafaranga menshi kuko aho yabaga yakoraga umurimo w’ubuhinzi buciriritse.

Francis Indek Arachabon yasubiye ku ivuko nyuma y'imyaka 46

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .