Kenya: Nta kabari kazemererwa gufungura nimugoroba muri iyi ‘weekend’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Kanama 2019 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’umutekano muri Kenya, Fred Matiang’I, yatanze itegeko ko nta kabari na kamwe kemerewe gufungura mu masaha y’umugoroba mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye ku wa Gatandatu, kubera ibarura riteganyijwe mu gihugu hose.

Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 24 na 25 Kanama 2019, kizifashishwamo ikoranabuhanga ku buryo bizorohereza guverinoma kumenya abaturage bose mu gihe gito.

Nk’uko The Citizen yabitangaje, Minisitiri Matiang’I yagize ati “Tuzafunga ahantu hose hahurira abantu benshi by’umwihariko utubari kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, kugira ngo tubahe isaha imwe yo kugera mu rugo mbere y’uko abakarani b’ibarura bahagera 6:00 PM maze bazabasange imuhira.”

Matiang’i yijeje ko umutekano uzaba wakajijwe, ndetse ko n’abashinzwe umutekano bahawe ikiruhuko bamaze guhamagazwa.

Yanaburiye abantu bazitwara nk’abarimo gukurikirana ibarura batabifitiye uburenganzira, ndetse ko n’abanyamahanga bahawe ibyangombwa muri ako kazi.

Minisitiri w'Umutekano yategetse ko nta kabari kazafungura ku nimugoroba muri weekend

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza