Kenya: Minisitiri w’Ubuzima yahawe urw’amenyo kubera amagambo yavuze ku rukingo rwa Covid-19 (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, yavuze amagambo ku rukingo rwa Coronavirus bituma benshi batangira gukeka ko atazi neza uburyo inkingo zikoramo mu kuvura indwara.

Aya magambo Mutahi Kagwe yayavuze ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ayigaragariza uko iki gihugu kiri kwitwara mu guhangana n’Icyorezo cya Covid-19.

Mutahi mu magambo ye yagaragaje ugushidikanye ku rukingo rwa Covid-19 ruherutse gutangazwa ko rwizewe ku kigera cya 90%.

Yagize ati “Mu by’ukuri mbabwije ukuri, mfite ugushidikanya kwinshi kuri rwo (Urukingo) kubera ko turi kuvuga ku rukingo rubuza abantu kwandura virusi.”

“Ni gute wamenye ko nzandura iyi virusi mbere na mbere, murabizi muri kuvuga ubuvuzi mu gihe mfite virusi […] ariko iyo umbwiye ngo nzakurinda kwandura virusi, ni gute wamenye ko nzayandura mbere na mbere.”

Aya magambo yatangajwe na Mutahi yatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagwa mu kantu, bamwe batangira kwibaza aya magambo yavuze icyo asobanuye, mu gihe abandi bashidikanye ku bumenyi bwe mu bijyanye n’imikorere y’urukingo, kuko aya magambo ye yumvikanisha ko azi ko urukingo rubuza umuntu kwandura indwara, mu gihe icyo rukora ari ukongerera umubiri ubudahangarwa ku buryo ubasha guhangana na virusi igihe umuntu ayanduye.

Umwe mu bagaragaje ko adasobanukiwe neza icyo Mutahi yashatse kuvuga ni Mohamed Wehliye, maze abinyujije kuri Twitter agira ati “Hagira unsobanurira icyo Minisitiri w’ubuzima wa Kenya ari kugerageza kumvikanisha?"

Aya magambo ya Wehliye yunzwemo na Darkstar agira ati “Kuki wakwambara umukandara wo mu modoka, ni gute umenya ko ushobora kuza gukora impanuka?

Mungai Kihanya we yagize ati “Mu gihugu badakina, yasabwa kwegura. Ashatse kuvuga ko naziriya zindi baha abana b’impinja nazo atazizera.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .