00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya igiye gutangiza umuhango wo kwita inzovu izina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2021 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Kenya yatangaje ko igiye gutangiza umuhango wo kwita inzovu izina, hagamijwe kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku wa 14 Kamena 2021 ubwo hatangazwaga aya makuru, Minisitiri w’Ubukerarugendo muri iki gihugu yavuze ko umuhango wa mbere wo kwita inzovu izina uzaba ku wa 12 Kanama 2021, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wazo.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya mbere uzabera muri Pariki ya Amboseli isanzwe ibarizwamo inzovu zirenga 3000 mu zigera ku bihumbi 34 zibarizwa muri Kenya.

Muri uyu muhango ababyifuza bazajya batanga amafaranga azakoreshwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bahabwe inzovu nto bita izina bakazajya bakurikirana n’imibereho yayo umunsi ku wundi.

BBC yatangaje ko uyu muhango wo kwita izina inzovu uzajya ugirwamo uruhare cyane n’abaturage bo mu bwoko bw’Abamaasai, ahanini bitewe n’amateka bafitanye n’iyi nyamaswa.

Inzovu ni imwe mu nyamaswa zikundwa cyane na ba mukerarugendo gusa ubu ubuzima bwazo buri mu kaga biturutse kuri ba rushimusi bazica bashaka amahembe yazo.

Umuhango wo kwita izina inyamaswa zo mu gasozi si mushya muri Afurika y’Iburasirazuba kuko buri mwaka n’u Rwanda rutegura umuhango wo kwita ingagi izina.

Kenya igiye gutangiza umuhango wo kwita inzovu izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .