00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Barembeye mu bitaro kubera kunywa isosi y’ibinyaruvu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Abagize umuryango wo muri Kenya mu gace ka Nakuru barembeye mu bitaro nyuma yo kuzahazwa n’inzara bagahitamo kurya no kunywa isosi y’ibinyaruvu.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022. Abarembeye mu bitaro ni umwana w’imyaka ine n’uw’imyaka ibiri.

Nyina witwa Joyce Chepng’etich yabwiye itangazamakuru ko ku Cyumweru yabyutse ajya gushaka akazi, nyuma y’iminsi itatu yari ishize abana be batabona icyo kurya.

Uyu mugore w’abana umunani yasize abwiye mukuru w’aba babiri kubitaho ngo batagira icyo baba. Gusa ntabyo kurya yari yabasigiye.

Ati “Mu gitondo ngenda abana bari bazima, ndetse nategetse mukuru wabo kubitaho mu gihe ngiye gushaka ibyo kurya kuko nta kintu na kimwe narinsize mu nzu.”

Ageze aho yari yiteze akazi yarakabuze biba ngombwa ko ajya gushakishiriza ahandi ndetse bigeze aho aza kukabona.

Joyce Chepng’etich ngo atashye ku mugoroba yasanze aba bana baryamye hasi bari kwigaragura bavuga ko mu nda habarya.

Uyu mugore ngo yahise abaza mukuru w’aba bana icyo babaye, undi mu kumusubiza yamubwiye ko “yabatekeye isosi y’ibinyaruvu.”

Ati “Yambwiye ko yahisemo kubatekera isosi y’ibinyaruvu kuko nkihava bahise batangira kurira basaba ibyo kurya, abura uko abigenza.”

Joyce Chepng’etich yakomeje avuga ko ubwo yatahaga mu rugo yahasanze imitwe ibiri y’ibinyaruvu, bivuze ko bariye ibihimba.

Uyu mugore ngo yahise atabaza abaturanyi bamufasha kugeza aba bana kwa muganga, aho bakiri kugeza n’uyu munsi nk’uko tubikesha The Nation.

Ibinyaruvu ni ni zimwe mu nyamaswa zibarizwa mu cyiciro cy’ibikururanda, bizwi cyane kubera umwihariko bifite wo guhinduranya amabara.

Siyansi igaragaza ko nta burozi ibi bisimba bigira ku buryo bwakwica uwabiriye, gusa igasaba abantu kwirinda kubirya kuko bishobora kugwa abantu nabi nk’igihe ibyo bariye bifite uburwayi cyangwa bitahiye neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .