Uyu mugabo akomoka mu gace kazwi nka Gatundu South gaherereye rwagati muri Kenya.
Yikebye ubugabo kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, biturutse ku kuba yarabaswe n’inzoga.
Yabwiye The Citizen dukesha iyi nkuru ko yagerageje kenshi kuva ku nzoga ariko bikamunanira. Umujinya wo kuba byaramunaniye niwo watumye yikeba ubugabo.
Inzoga zageze aho zituma atandukana n’umugore we n’abana be, ku buryo na we ngo aho yari ageze atari ahishimiye.
Kugeza ubu arwariye ku bitaro bya Gatundu Level Five Hospital muri Kenya, aho abaganga bari kugerageza kwita ku bikomere yiteye ubwo yikebaga ubugabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!