00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Agiye guca agahigo ko guhobera abantu 15000 mu masaha 24

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 November 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Goerge Achoka, Umunya-Kenya umaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga nka Reality Chocks cyangwa Mse wa Hugs, agiye guca agahigo ko guhobera abantu 15000 mu masaha 24.

Ni igikorwa giteganyijwe tariki 29 Ugushyingo, kikazabera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Kizakurikiranirwa hafi n’indorerezi zo mu Rwego rwemeza abanyabigwi ku Isi, rwa Guinness World Record.

Guhobera abantu yabitangiye yikinira ari ibyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, icyakora yavuze ko yaje kuvumbura ko ari ingenzi cyane ku buzima.

Ati “Uzarebe iyo umaze guhobera umuntu, guhumeka kwe kurahinduka. Bigabanya umuhangayiko, umuntu akagusaba gukomeza kumuhobera.”

Achoka asanganywe agahigo ko guhobera abantu 9 227 mu masaha 24, icyakora kuri iyi nshuro arifuza gukora itandukaniro rinini.

Biteganyijwe ko muri icyo gikorwa, Achoka azahobera abantu mu byiciro bine. Buri cyiciro kizajya kimara amasaha ane, harimo iminota 15 yo kuruhuka.

Bizatangira mu gitondo saa moya za mu gitondo tariki 29 Ugushyingo, bisozwe saa moya za mu gitondo ku munsi ukurikiyeho.

Achoka yemeza ko guhoberana ari ingenzi cyane mu buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .