Urupfu rw’uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022.
Amakuru avuga ko abaganga bakorana bamubuze, bitabaza ubuyobozi bujya aho yararaga, bwica urugi maze bumusangamo aryamye, yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko abo bakorana babanje gukeka ko umunaniro wamuhejeje mu rugo, bakomeje kumubura bajya kumureba.
Ati "Bahageze rero barahengereza babona aryamye ashinze umutwe ku buriri, nuko bamena urugi, barebye basanga yashizemo umwuka."
Mutuyimana yavuze ko uyu musore yari asanzwe afite indwara y’igicuri, ari nayo bikekwa ko yamwishe.
Gusa ngo bahamagaye RIB n’abaganga bajya kumusuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kumushyingura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!