Agasantere ka Cyamuribwa gaherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Kabura mu Mudugudu w’Agasharu, gusa gakora no ku Yindi midugudu itandukanye. Ni agasantere usangamo abaturage benshi bari kwica icyaka, abandi bahahagaze ari benshi.
Nyiranshuti Esther w’imyaka 73, yavuze ko iri zina yumvise ko ryavuye ku myumbati bahahingaga myinshi, mu masaha ya kumanywa ngo wasangaga aka gasantere kose kanitsemo imyumbati, uhagiye akavuga ko agiye Cyamuribwa.
Yagize ati “Kera hano hari umujyi ushyushye, hari abantu benshi bahacururiza inzoga n’ibindi bintu bitandukanye. Ni mu 1970 gutyo ni nabwo hano bari batangiye kuduharurira imihanda, wasangaga hari inzu nyinshi nto zikorerwamo ubucuruzi, ku mugoroba uje ku gasantere wese akaza avuga ngo ngiye Cyamuribwa izina rifata gutyo.”
Mugabukomeye Alexandre we yavuze ko yumvise abakuru bavuga ko iri izina ryaturutse ku myumbati myinshi yahabaga. Yavuze ko nyuma imyumbati yasimbujwe insina ari nazo nyinshi zisigaye zihagaragara.
Undi muturage nawe yavuze ko yumvise ko Cyamuribwa byaturutse ku myumbati myinshi yahoze ikikije aka gasantere. Yavuze ko uko imyaka yagiye ikura baje kuyirimbura batera insina, agahamya ko aka gasantere na n’ubu ariho bagorobereza iyo bavuye mu mirimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko santere ya Cyamuribwa ihuza imidugudu ya Akagarama, Agasharu na Nyabikenke II. Yavuze ko hahoze hacururizwa ibiyobywabwenge ariko ko kuri ubu byahacitse burundu.
Ati “Kuva aho ibiyobyabwenge bicikiye mu Kagari kacu ka Kabura, ni isantere y’ubucuruzi nziza abaturage bacu iyo bavuye mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi niho bahurira bakaganira bisanzwe ndetse bakanahidagadurira.’’’
Uyu muyobozi yavuze ko bimwe mu bikorwaremezo bitari byahagera birimo umuriro n’umuhanda mwiza, gusa ngo mu minsi iri imbere ibi bikorwaremezo bizatangira kuhubakwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!