Bavuga ko aba bagore baturuka mu tundi duce baje gushaka akazi mu bikorwa by’ubuhinzi kuko ari imwe mu mirimo ikunze gukorwa cyane muri aka gace bikarangira babatwaye abagabo ngo kuko abenshi baba bibana.
Aba bagore bavuga ko abagabo babo bararurwa n’aba bagore bandi kuko ari bo babasengerera mu kabari bikarangira bigaruriye imitima yabo ingo za benshi zikahasenyukira.
Umwe muri aba bagore bo mu Mudugudu wa Nyamiyaga yabwiye umunyamakuru wa Tv1 ko abagabo babo batwarirwa mu tubari.
Yagize ati “ajya mu kabari agahurirayo n’umugabo wanjye akamugurira inzoga bihigitse ahantu mu nguni urumva rero ko nawe atamucika bikarangira amutwaye gutyo.”
Undi yavuze ko impamvu ahanini usanga nta miryango cyangwa abana baba bafite ahubwo bibana bonyine mu nzu bakodesheje bikaba intandaro yo gusenya ingo z’abandi.
Hari undi wavuze ko yatwawe umugabo we agasigara nta mahitamo afite uretse kuba yasenyera undi nawe agatwara uw’abandi.
Yagize ati “nanjye uwanjye bamuntwaye nkiri muto nanjye mpitamo gutwara uw’abandi kuko nta kundi nari kubaho.”
Uretse abagore n’abagabo bo muri aka gace bemeza ko iki kibazo kirushaho gukomeza gufata intera.
Umwe yagize ati “Byitwa ngo baje gushaka ubuzima yamara iminsi mike akumva akeneye umugabo akajya gusenya urugo rwa mugenzi we wa mugabo nawe agahita ata urugo rwe akajya gukodesha ahandi cyangwa akabana n’iyo nshoreke.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Bénoni, ahamya ko mu kagari ka Buhabwa cyane mu Mudugudu wa Nyamiyaga hakunze kurangwa n’ibibazo by’ubuharike mu miryango.
Ku murongo wa telefone yabwiye uyu munyamakuru ko iki kibazo ahubwo kimaze gucogora kuko mu bihe byashije cyari cyarafashe indi ntera.
Icyakora yavuze ko ari ikibazo gishyirwamo imbaraga umunsi ku munsi binyuze mu kuganira no kwegera iyo miryango ndetse no kwigisha abaturage mu bihe bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!