Ibi bikorwa by’urugomo abaturage bavuga ko bikorwa n’insoresore zikunze no gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe muri aka Kagari. Iyo bavuye muri ubu bucukuzi ngo bajya mu tubari amafaranga bakoreye bakayanywera ubundi bagakora ibikorwa by’urugomo.
Mbonyumugenzi Jean Bosco ni umwe mu baheruka gukubitwa n’izi nsoresore nyuma yo gutabara mugenzi we yari asanze bamukubita bamuhora ko bari basanze anywa igikoma.
Yagize ati “Nasanze abana bari gukubita umugabo ngo ni uko ari kunywa igikoma, mbabajije impamvu bambwira ko badashaka abagabo banywa igikoma. Nyuma barahindukiye baragenda bavuga ko nibagaruka bari bunkubite, baraje bankubita inkoni nikubita hasi ubuyobozi n’abaturage barankiza.’’
Mbonyumugenzi yakomeje agira ati “Biyenza ku bagabo banywa igikoma, baraza bakugera iruhande bakakubaza bati muracyanywa cya gikoma, ukavuga uti mba nakiguriye, bakakubwira ko bahagurukiye abagabo banywa igikoma, gusa ubu ntabwo bakibikora cyane nka mbere.’’
Umwe mu bagore bo mu Kagari ka Rwimishinya yagize ati “Ni abantu biremyemo umutwe baragenda bagasanga abagabo batajya bajya mu kabari batanywa inzoga ngo banywa igikoma, bakababwira ko bagomba kunywa icyuma babyanga bagakubitwa.’’
Undi muturage yavuze ko atari ubwa mbere aba basore bakora urwo rugomo kuko ngo bizwi mu gasantere kose ko umugabo unywa igikoma ategwa n’aba basore bakamukubita.
Ati “Bagenda bavuga ko igikoma atari icy’abagabo ari icy’abana, bo bavuga ko nta mugabo wakanyweye igikoma.’’
Muri iyi santere hari umugabo uvuga ko yaretse igikoma burundu nyuma yo kumva ko hari mugenzi we wakubiswe azira kukinywa.
Ati “Ubu niyo ngiye kukinywa nkinywera mu nzu, ukinywereye hanze hashobora kugira umuntu utanga amakuru bakazagukubita.’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko abahohotera abagabo banywa igikoma byaba ari urugomo rukomeye kandi badashobora kwihanganira ko rukomeza.
Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kunywa icyo ashaka ndetse unywa igikoma nibaza ko ariwe ufite ubuzima bwiza kurenza unywa izo nzoga zitujuje ubuziranenge n’inzoga muri rusange. Ntabwo rero umuntu akwiriye guhohoterwa ngo ni uko anywa igikoma byaba ari urugomo turabikurikirana kandi bigomba guhagarara.’’
Muri aka Kagari mu ntangiriro z’iki cyumweru Polisi y’u Rwanda yahatangiye ibikorwa byo guta muri yombi bamwe mu bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abagera kuri 55 nibo bamaze gufatwa barimo n’abahohoteraga abagabo banywa igikoma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!