00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Yaguye igihumure mu kabari arapfa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 September 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, umusore w’imyaka 25 witwa Ntambara Claude yafashwe n’uburwayi butunguranye agwa igihumure bamujyanye kwa muganga apfira mu nzira.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabahizi Akagari ka Mataba tariki 22 Nzeri 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba yabwiye IGIHE ko Ntambara Claude wakoraga akazi k’ubuhinzi yafashwe n’uburwayi butunganye ari kubyinana na mushiki we mu kabari.

Ati "Yari kumwe na mushikiwe we mu kabari saa Mbili z’ijoro babyina bishimye noneho agwa igihumure, agwa hasi, duhita dutabara tumujyana kwa muganga ubwo yari mu ngobyi tumujyanye kwa muganga nibwo yashizemo umwuka, turakomeza tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera".

Abaganga bo ku kigo nderabuzima bemeje ko Ntambara yitabye Imana.

Abo mu muryango wa nyakwigendera Ntambara Claude bavuga ko uyu musore nta burwayi budasanzwe yagiraga ari naho bahera bakavuga ko urupfu rwe nabo rwababereye amayobera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .