Uyu muryango mushya wavukiye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, mu Mudugudu wa Kamazuru ugizwe n’umugabo w’imyaka 43 washakanye n’umukobwa bari bamaze iminsi mike bamenyanye.
Inkuru y’urugo rutangaje rw’aba bageni yatangiye ku wa 24 Werurwe 2025, ubwo ubukwe bwapfaga. Aba bagombaga gusezerana mu Murenge ku wa 27 Werurwe 2025, bagasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Werurwe.
Uyu mukobwa abonye ubukwe bupfuye kandi yararangije gutumira inshuti n’abavandimwe barimo n’abo mu mahanga, yanze ko ibirori bisubikwa maze ashyiraho umukomisiyoneri umushakira umusore bazashyingiranwa vuba, bidatinze araboneka.
Ku wa 29 Werurwe, umukobwa n’umusore mushya bakodeshe Umupasiteri abaseranyiriza i Rugobagoba mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi.
Bivugwa ko impande zombi zitumvikanye neza ku byo gutera akabariro, umugabo ashaka gukoresha agakingirizo umukobwa arabyanga, nyuma y’iminsi ibiri ubwo umugeni yari agiye munsi y’urugo asanga umusore yagiye ajyana n’imyenda y’abasore yari yambawe mu bukwe.
Umugore yahise ayabangira ingata ajya kumushakira iwabo mu Mujyi wa Muhanga, biteza imvururu mu gace batuyemo kugeza igihe inzego z’umutekano zitabaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ubukwe bw’abo bageni busa nk’ikinamico kuko nta rwego rwa leta bari babanje gucamo ndetse bwanabereye mu nzu y’umukobwa, agamije kujijisha abantu ngo byitwe ko yashyingiwe.
Ati “Yasize umusore mu rugo ajya mu mirima, agarutse asanga inzu ikinguye, ashatse umugabo aramubura, anamuhamagaye asanga nimero yayikuye ku murongo, ari na byo byatumye ahita aza kumushakira iwabo i Gahogo.”
Gitifu Nshimiyimana avuga ko mu gushwana kwabo bishoboka ko hari ibyo batari bumvikanye ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi bahise bashaka gucubya amakimbirane bakajya gucumbikira uyu mugeni kuri RIB, kugira ngo habeho no gushakisha uwo musore, igihe yabonekera hakaba ari bwo haboneka ukuri ku bibavugwaho bombi.
Ati “Twahise dufata nyirabukwe n’uyu mugeni tubashyikiriza RIB ya Nyamabuye, tunifuza ko idufasha ikatumenyera n’aho umuhungu aherereye, nyuma RIB ifata icyemezo cyo kugumana umugeni. Umuhungu naboneka ni bwo tuzamenya neza ngo bapfuye iki.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abashyingiranwa kujya baha agaciro ishyingirwa, bakarikora babitekerejeho.
Bivugwa ko hari igihembo gitubutse uyu musore yari yemerewe kugira ngo akure mu kimwaro uyu mukobwa, ndetse bivugwa ko ayo masezerano atubahirijwe neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!