Iyi nkuru y’uyu muyobozi yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Mata 2022 saa Cyenda.
Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyuma y’aho uwo muyobozi afashwe, hiyambajwe inzego z’ubuyobozi kubera ko yananiwe kumvikana n’uwamufashe ku mafaranga ari bumuhe ngo abigire ibanga
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yabwiye IGIHE ko bari gukurikirana ngo bamenye uko byagenze.
Ati “Natwe twabyumvise, ayo makuru aracyakorwaho iperereza. Ntabwo biramenyekana nk’uko biri kuvugwa ngo tumenye ukuri kwabyo kuko havugwa byinshi. Ntituramenya amakuru y’ukuri.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko ubuyobozi Umurenge wa Nyamiyaga bwahise aba bombi bubashyikiriza Polisi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!