00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko rya Sex Toys ku isi rigiye kwiyongera ku muvuduko udasanzwe

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 04:25
Yasuwe :

Isoko ry’abitabira kugura ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina (Sex Toys) byitezwe ko rizazamuka ku kigero cya 8.25% mu myaka ine iri mbere, hagati ya 2022-2026.

Ikigo gisesengura amakuru y’ubucuruzi, Report Linker, cyatangaje ko mu myaka ine iri imbere, agaciro k’ubucuruzi bwa Sex Toys ku Isi kaziyongeraho miliyari 7.48 z’amadolari.

Raporo bashyize hanze igaragaza ko ubwiyongere bw’abakoresha ibyo bikinisho buzashingira ku bwiyongere bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBT) cyane cyane mu bihugu biteye imbere.

Ubwoko bw’ibikinisho bizakenerwa cyane muri iyi myaka ku isonga haza ibyitwa Adult vibrators bikoreshwa n’amashanyarazi, Erection rings byifashishwa n’abagabo bafite ikibazo cyo kugira ubushake bwo gutera akabariro, na Dildos zifashishwa cyane n’abagore n’abakobwa.

Ibihugu bibarizwa muri Aziya na Pacifique nibyo bizaba biri ku isonga mu kugura ku bwinshi Sex Toys birangajwe imbere n’u Bushinwa, hakurikireho u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika.

Mu bindi bizatuma ubu bucuruzi bwiyongera cyane, ni ikoranabuhanga abakora ibi bikinisho basigaye bakoresha ku buryo bigendana n’ibyifuzo by’ababikoresha, hatibagiwe n’imbaraga zikoreshwa mu kubyamamaza.

Abakoresha Sex Toys ku Isi baziyongera mu myaka ine iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .